Umuhanzikazi "Ayra Starr" yeruye ko yiteguye kwigarurira isi binyuze muri Album nshya “Starr Girl” agiye gushyira hanze.

Apr 18, 2026 - 23:22
 0
Umuhanzikazi "Ayra Starr" yeruye ko yiteguye kwigarurira isi binyuze muri Album nshya “Starr Girl” agiye gushyira hanze.

Umuhanzikazi "Ayra Starr" yeruye ko yiteguye kwigarurira isi binyuze muri Album nshya “Starr Girl” agiye gushyira hanze.

Apr 18, 2026 - 23:22

Nyuma y'uko umuhanzikazi w'umunya Nigeria "Ayra Starr" atangaje ko Album ye nshya 'Starr Girl' izasohoka muri Nyakanga 2026. Menya byose kuri uyu mushinga, amateka ye, n'uburyo ari kwigarurira isi binyuze muri MOBO Awards na Jennifer Hudson Show.

Umuhanzikazi w’icyatwa mu njyana ya Afrobeats, Ayra Starr, yashyize akadomo ku mitsindo n’amatsiko yari amaze igihe mu bakunzi b’umuziki we, atangaza ko mu minsi ya vuba agiye kumurikira isi umubumbe we wa gatatu w’indirimbo yise “Starr Girl”. Iyi ikaba ari album itegerejwe n’abatari bake izasohoka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2026 nk'uko yabitangaje.

Ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata, yari mu kiganiro kizwi cyane muri Amerika cya "The Jennifer Hudson Show", kiyobowe na Jennifer Hudson, kimenyerewe ku kumenyekanisha abahanzi ku rwego rw'isi. Uyu muhanzi w’imyaka 23 y'amavuko, yagaragaje ko iyi album ari umushinga yashyizemo imbaraga zikomeye kandi kubw'intego nshya yashakaga kugeraho. Ayra Starr yashimangiye ko yatanze umutima we wose muri izi ndirimbo.

Ayra Starr, amazina ye asanzwe akaba ni Oyinkansola Sarah Aderibigbe, yavukiye i Cotonou muri Bénin, ariko akurira i Lagos muri Nijeriya. Yatangiye ari umunyamideli afite imyaka 16, ariko mu 2020 nibwo Don Jazzy (Mavin Records) yugashije gutangira urugendo rwe rw'umuziki rumukuye kuri Instagram.

Nubwo atuye i Lagos, muri Nijeriya, bivugwa ko ari mu butumwa bw'akazi i Los Angeles na London.

Kwinjira mu mwaka wa 2026 byabaye amateka kuri uyu muhanzi, dore ko yegukanye igihembo cya Best International Act mu bihembo bya MOBO Awards mu Bwongereza. Ibi bihembo (Music of Black Origin) nibyo bikomeye kurusha ibindi mu Bwongereza mu guhemba umuziki ukomoka ku bantu b'abirabura.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com