Umuhungu wa Kayibanda yabaye umuyobozi wishyaka rya RDI asimbura Twagiramungu wapfuye

Jan 29, 2024 - 02:25
 0
Umuhungu wa Kayibanda yabaye umuyobozi  wishyaka rya RDI asimbura Twagiramungu wapfuye
Umuhungu wa Kayibanda yasimbuye Twagiramungu ku buyobozi bwa RDI

Umuhungu wa Kayibanda yabaye umuyobozi wishyaka rya RDI asimbura Twagiramungu wapfuye

Jan 29, 2024 - 02:25

Hildebrand Kayibanda usanzwe ari umuhungu wa Kayibanda Grégoire wigeze kuba Perezida w’u Rwanda, yasimbuye Twagiramungu Faustin ku buyobozi bw’ishyaka rye rya RDI-Rwanda Rwiza.

Kayibanda yagizwe umuyobozi w’iri shyaka ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama, nyuma y’urupfu rw’uriya wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wapfuye bitunguranye ku itariki ya 2 Ukuboza 2023.

Itangazo ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryasohoye rivuga ko Hildebrand Kayibanda yagizwe umuyobozi waryo, nyuma yo "gutorwa ku bwiganze n’abagize bureau politiki" yaryo, nkuko Bwiza yabitangaje.

Kayibanda yari asanzwe ari umujyanama mu bya Politiki wa Twagiramungu yasimbuye.

Aba bombi kandi banafitanye isano ya hafi, dore ko uriya mugabo asanzwe ari musaza wa Marie Assumpta Taigga, umugore wa Faustin Twagiramungu.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501