Umukinnyi wa AS Kigali yibye matera yamugenzi we ayiteza kuri macye

Mar 29, 2024 - 13:03
 0
Umukinnyi wa AS Kigali yibye  matera yamugenzi we ayiteza kuri macye

Umukinnyi wa AS Kigali yibye matera yamugenzi we ayiteza kuri macye

Mar 29, 2024 - 13:03

Ku wa 27 Werurwe, Myugariro wa AS Kigali, Rugirayabo Hassan ngo yibye Matelas y’umusore babana witwa Gasore Enock ajya kuyigurisha ku isoko rya Nyamirambo bamuha ibihumbi mirongo ine.

Ubusanzwe Rugirayabo Hassan na Gasore Enock banaga munzu mu murenge wa Nyakabanda wo mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru avuga ko ngo Rugirayabo yahengereye mujyenzi we adahari, akazinga Matelas ye akajya kuyinywa mo amazi ku isoko rya Nyamirambo mu gice gicururizwamo ibikoresho byakoze.

Amakuru akimara kumenyekana, tariki ya 29 Werurwe Hassan Rugirayabo yagiye kwerekana aho yayigurishije, cyokoze ngo akimara kuhabereka akorwa n’izamoko ahita akizwa n’amaguru.

Gasore Enock aganira n’Igihe, yavuze ko aho babanaga mu Murenge wa Nyakabanda bateranyirizaga inzu y’amafaranga ibihumbi 50.000frw ku kwezi.

Yagize ati “Natahanye n’umushyitsi nkubitwa n’inkuba nyuma yo gusanga matelas yanjye ntayo. Naramuhamagaye ambwira ko ahantu iri ntacyo iri bube. Ikimbabaje n’uburyo namufashije tukabana. Wumve ngo nta kintu agira uretse imyenda n’inkweto byo gukinana.”

Umucuruzi waguze ino Matelas na Hassan yatangaje ko yayiguze yihuse kuko ngo atari ubwa mbere aguze ibikoresho bishaje nuyu mukinnyi w’ikipe y’Umujyi wa Kigali.

Ikipe ya AS kigali imaze igihe ivugwamo inzara ikabije, cyokoze ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwari bumaze igihe gito buhembye uyu mukinni.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06