Umukire ukomeye yiciwe mu biro bye
Umukire ukomeye yiciwe mu biro bye
Anthony Mutinisa wari umucuruzi ukomeye cyane w’amamodoka ahenze mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yiciwe mu biro bye arashwe.
Yarashwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, n’ushinzwe umutekano ukorera ikigo cy’igenga (umusekirite).
Polisi yatangaje ko uwo musekirite yagiranye impaka na Mutinisa, aramurasa, ahita atorokana amafaranga menshi.
Umuvugizi wa’Igipolisi cya Uganda mu Mujyi wa Kampala yavuze ko batangiye gushakisha uwarashe umuherwe Mutinisa.
Ati “Turimo gukurikirana amakuru y’ingenzi kandi twizeye ko ukekwaho icyaha azafatwa. Dusabye abaturage gukomeza kugira ituze mu gihe iperereza rikomeje.”
Mutinisa yari azwi cyane mu batunzi b’ifaranga i Kampala kubera ubucuruzi bwe no gukodesha imodoka zihenze, aho yari afite izina mu gucuruza imodoka z’igiciro kuri ba Minisitiri, abahagarariye ibihugu n’abandi bifuza kugenda mu modoka z’ibiciro.





