Umukozi w’Umujyi wa Kigali afunzwe azira indonke ya Frw 71,000

Mar 4, 2024 - 06:18
 0
Umukozi w’Umujyi wa Kigali afunzwe azira indonke ya Frw 71,000

Umukozi w’Umujyi wa Kigali afunzwe azira indonke ya Frw 71,000

Mar 4, 2024 - 06:18

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali ukekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

RIB yemeje ko yataye muri yombi Rwagasore Theoneste usanzwe ari Umunyamategeko w’ubutaka ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X.

Amakuru atangwa n’uru rwego avuga ko uyu mugabo w’imyaka 53 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ya Frw 71,000 yahawe n’umuturage kugira ngo amukemurire ikibazo yari yagejeje ku Mujyi wa Kigali kijyanye n’amakimbirane y’imbibi z’ubutaka yari afitanye n’umuturanyi we.

Byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu.

Rwagasore water muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe, yari mu kanama nkemurampaka mu Mujyi wa Kigali gashinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo.

Frw 71,000 ashinjwa kurya ngo yayatse uwo muturage amubwira ko ari yo azakoresha mu rugendo aje kubakemurira ikibazo cy’imbibi z’ubutaka, kandi ko byemewe gutanga amafaranga y’urugendo.

Kugeza ubu ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke akekwaho giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitanarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501