Umunyamakuru DC Clement yatakambiye urukiko asaba imbabazi ku byaha akurikiranyweho
Umunyamakuru DC Clement yatakambiye urukiko asaba imbabazi ku byaha akurikiranyweho
Umunyamakuru DC Clement yatakambiye urukiko rwa Gasabo asaba imbabazi ku byaha aregwa anasaba kuburanishwa ari hanze y'urukiko
Umunyamakuru w’izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026, yagaragaye imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, asaba imbabazi z’ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha ashimangira ko ibyo yakoze byaturutse k'umujinya.
DC Clement akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko amakimbirane yatangiye mu mpera za Werurwe 2026 mu Murenge wa Jabana. Uragiwenimana Anatole (inshuti ya DC Clement) yari yasabye uruhushya rwo gusana inzu, ariko mu bikorwa ashinga inyubako nshya y’ibyumba bine by’amashuri mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo ubuyobozi bwajyaga gusenya izo nyubako tariki ya 31 Werurwe, DC Clement yitabajwe na Uragiwenimana, maze atangira kugumura abaturage ababuza gusenya. Ubushinjacyaha buvuga ko yanakoresheje amagambo akomeye ku mbuga nkoranyambaga agereranya ibikorwa by’ubuyobozi n’amateka mabi ya Jenoside yabaye mu 1994, akavuga ko "igihugu kiri gusenywa."
Uretse amagambo, DC Clement aregwa gukubita Mutangana Victor, ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Jabana, ndetse no gutera itafari rikamena ikirahure cy’imodoka uyu muyobozi yari yahungishirijwemo.
Ubwo yahabwaga umwanya n’Urukiko, DC Clement ntiyahakanye amakosa yakozwe mu myubakire. Yemeye ko we n’inshuti ye bakoze ikosa ryo gusaba icyangombwa cyo gusana mu gihe bari bagiye kubaka bishya, kuko ubutaka bwari buriho bwari ubugenewe ubuhunzi.
Yagize ati: “Nagize uburakari butari ngombwa, kuko nabonye ko iminota ibiri ishobora kukwangiriza ubuzima bwawe. Nabisabiye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida w’Igihugu.”
Clement yongeyeho ko yicuza kuba ataragiriye inama inshuti ye yo guhinduza imikoreshereze y’ubutaka mbere yo kubaka, ashimangira ko amagambo n’ibikorwa bye byatewe n’ibihe bibi by’umujinya yagize uwo munsi.
Mu rwego rwo kwerekana ko azubahiriza amategeko igihe yaba akurikiranwa adafunze, DC Clement yagaragarije Urukiko ko yiteguye gutanga ingwate y’inzu ye iherereye mu Busanza, ifite agaciro ka Miliyoni 150 Frw.
Abamwunganira basabye ko arekurwa by’agateganyo kuko yemera amakosa kandi akaba yiteguye kwitaba ubutabera igihe cyose aberewe. Icyakora, Ubushinjacyaha bwo bwakomeje gusaba ko yafungwa iminsi 30 by’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze bitabaye ngombwa ko asohoka akaba yashobora kubangamira ibimenyetso.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruzatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rya DC Clement mu minsi iri imbere.






