Umusore wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero habonetse umurambo we abantu batatu bahita batabwa muri yombi
Umusore wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero habonetse umurambo we abantu batatu bahita batabwa muri yombi
Nyanza: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko ifatanyije na RIB yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica umusore wari umaze icyumweru yarabuze.
Mu mudugudu wa Kamuvunyi A kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza habonetse umurambo w’umusore witwa Habukwiye Viateur w’imyaka 19.
Uyu yari yagiye taliki 29 Nyakanga 2025 abwiye iwabo ko agiye kwishyuza amafaranga magana atandatu (600frws) agiye ntiyagaruka.
Nyina w’uriya musore yamenyesheje ubuyobozi ko yabuze umuntu, nabwo bumugira inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB nayo itangira iperereza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Kanama 2025 nibwo umuturage yagiye kwahira abona umurambo mu mufuka urengejweho ibishingwe kuko yabonaga imbwa ziri kuwurya, na we aratabaza maze barebye babona ni wa musore wari warabuze.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yavuze ko RIB yatangiye iperereza.
Abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera batawe muri yombi, barimo uwitwa Phillipe w’imyaka 36, Stephano w’imyaka 34 na François w’imyaka 20, bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.
Polisi isaba abantu kwirinda ibyaha kuko itazihanganira ababikora.





