Muhanga:Umusekirite yarohamye mu cyuzi yiruka ku mbata
Muhanga:Umusekirite yarohamye mu cyuzi yiruka ku mbata
Kayumba Safari wari ushinzwe umutekano mu ruganda rutunganya no kuyungurura amabuye y’agaciro rwa Golden Tree Mining Ltd, yaguye mu cyuzi agiye kugarura imbata z’urwo ruganda ahita apfa.
Iyi mpanuka yahitanye Safari Kayumba yabereye mu cyanya cy’inganda mu ijoro ryo ku Cyumweru mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Bihirabamwe Athanase, umwe mu bakozi w’uruganda, avuga ko nyakwigendera yazengurukaga mu ruganda imbere maze abona imbata zirimo kuzerera ashaka kuzigarura ahita agwa mu cyuzi cya metero 4 z’ubujyakuzimu.
Ati: ”Jye nari kure y’aho Safari yari ari n’ayo matungo, namenye ko yaguye mu cyuzi ingofero yari yambaye irimo kureremba hejuru y’ayo mazi.”
Bihirabamwe avuga ko bahise batabaza inzego z’umutekano zikuramo umurambo we mu ijoro.
Uyu mukozi yabwiye itangazamakuru ko bakeka ko ashobora kuba yagize isereri akagwamo atabishaka kubera ko atari gukura imbata imwe mu mazi kuko ubusanzwe ariyo ziberamo.
Umuyobozi w’uruganda rutunganya amabuye y’agaciro, Ignacio Laiseca avuga ko impanuka yahitanye Safari yabaye abakozi n’abayobozi benshi batari ku kazi.
Yavuze ko mu kazu gatoya hejuru hari hicayemo undi musekirite ariko ntiyigera amenya ko mugenzi we yaguye mu mazi.
Ati: ”Twarebye kuri Camera y’uruganda dusanga nyakwigendera yarananiwe koga ngo ave muri ayo mazi kubera ko ntabyo yari azi.”
Ignacio avuga ko nubwo imirimo y’uruganda itari yatangira, ariko abakozi barwo bose bashyizwe mu bwishingizi bityo akizeza umuryango we ko ibirebana n’ibyo amategeko ateganya bazabihabwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye itqngazamakuru ko RIB yafunze abakozi babiri b’urwo ruganda bari kumwe na nyakwigendera mu kazi.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma, mu gihe bategereje ko ushyingurwa mu cyubahiro.
Bihirabamwe Athanase avuga ko Safari wahitanywe n’amazi yari agiye kugarura imbata
Umuyobozi w’Uruganda rushinzwe gutunganya amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga Ignacio Laiseca
Icyuzi cy’uruganda nyakwigendera yarohamyemo
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







