Umusore w’imyaka 21 yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa

Apr 19, 2024 - 23:02
 0
Umusore w’imyaka 21  yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa

Umusore w’imyaka 21 yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa

Apr 19, 2024 - 23:02

Umusore w’imyaka 21, wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Gisayo, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura ku wa 19 Mata 2024.

Amazina yombi ya nyakwigendera ntiyahise amenyekana, gusa abo bari bajyanye koga mu kiyaga cya Kivu bavuga ko yitwa Eric.

Umurambo wa nyakwigendera warohowe na Polisi ishami ryo mu mazi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu.

Umuvugizi Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonavanture yavuze ko uyu musore yarohamye ubwo yari yagiye koga.

SP Karekezi yasabye abaturage kwirinda kujya koga mu kiyaga nta mwambaro wabugenewe bafite (Life Jacket), kabone nubwo baba bazi koga.

Ati “Ku bw’umutekano wawe ukwiriye kwambara umwambaro wabugenewe, cyane ko nta muhanga w’amazi ubaho, hari ubwo wajya koga ukajya kure ugafatwa n’imbwa bigatuma urohama ugatakaza ubuzima.”

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibuye, gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461