Umuyobozi w’akarere yatunguwe n’abanyeshuri bigira mu ishuri ryubakishije amashara y’insina
Umuyobozi w’akarere yatunguwe n’abanyeshuri bigira mu ishuri ryubakishije amashara y’insina
Umuyobozi w’Akare ka Kayunga muri Uganda, Andrew Muwonge wari kumwe n’itsinda rigari ry’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye za Leta , batunguwe no gusanga abanyeshuri bigira munsi y’igiti kizengurutswe n’amashara y’insina kandi ari ikigo cya Leta.
Ni abanyeshuri biga mu mwaka w’agatatu w’amashuri abanza ya Sokoso mu gace kitwa Galilaaya. Umuyobozi w’Akarere ubwo yasuraga aka gace yatunguwe no kubona aba banyeshuri biga bicaye hasi munsi y’igigiti ariko banakikijwe n’amashara nk’uruzitiro rw’ishuri.
Muri aka gace ngo basanzwe bafite ikibazo cy’ibikorwaremezo bidahagije birimo ayo mashuri amavuriro n’imihanda. Ibyo ngo bituma badindira mu iterambere ndetse n’ireme ry’uburezi rikaba ikibazo.
Iki kigo gisanzwe cyigamo abanyeshuri 450. Iyo imvura iguye usanga abarimu bahagarika kwigisha bagakwira imishwaro. Mu gihe cyo kubaka amashuri yose ngo azaba afunzwe kugeza yuzuye.





