Urugendoshuri abikorera bo muri santeri ya Base bakoreye i Musanze rwitezweho impinduka

Apr 2, 2026 - 16:38
 0
Urugendoshuri abikorera bo muri santeri ya Base  bakoreye i Musanze rwitezweho impinduka

Urugendoshuri abikorera bo muri santeri ya Base bakoreye i Musanze rwitezweho impinduka

Apr 2, 2026 - 16:38

Abikorera bo muri santeri ya Base mu Karere ka Rulindo basuye Akarere ka Musanze mu rwego rwo kwigiranaho uburyo bwo kwihutisha iterambere ry’imyubakire y’imijyi n’ubucuruzi buteye imbere, babigizemo uruhare.

Ni urugendoshuri bakoze kuri uyu wa kane, tariki 02/04/2026 , nyuma y’aho ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo n'ubwintara y'amajyaruguru bwemeje ko santeri ya Base igomba kuvugururwa ikubakwamo inyubako zijyanye n'igihe , akarere ka Rulindo kakagira umujyi usobanutse.

Inyubako zigezweho muri santeri ya Base zitezweho kugeza Akarere ka Rulindo mu cyerecyezo 2050, cyerekana ko uburyo bw’imiturire, iterambere n’ibikorwaremezo byagezweho mu Karere ka Rulindo.

Mbere yo gusura ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Musanze Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Madam UWANYIRIGIRA yasobanuriye Abikorera bo muri santeri ya Base uburyo muri Musanze byagezweho n'uruhare rw'abikorera.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Madam Mukanyirigira Judith warikumwe n'abandi bayobozi baherekeje aba bikorera bo muri santeri ya Base yasobanuye ko impamvu y'uru rugugendoshuri rugamije gufasha Abikorera bo muri santeri ya Base kuvugurura ibijyanye n'imiturire mur'iyi santeri kandi ko izaba intangiriro n'ikitegererezo kuzindi santeri zo mu karere ka Rulindo.

Meya Mukanyirigira Judith akomeza agira ati: “Abikorera bakwiye gutekereza ko santeri yacu itatera imbere bakomeza gukora umuntu ku gite cye, ni ngombwa ko nibura bagira ikintu kimwe bahuriraho kandi icyo kintu tukaba tugikeneye no muri santeri ya Base ku buryo kibafasha gutera imbere.”

Mu bikorwa basuye harimo, inzu z’ubucuruzi Abikorera biyubakiye mu mujyi wa Musanze ndetse n’iziri kubakwa.

Guverineri w'intara y'amajyaruguru bwana Mugabowagahunde Maurice yashimiye abikorera bo muri santeri ya Base ku gitekerezo kiza bagize cyo gukora urugendoshuri rugamije kwiga uburyo bwo kuvugurura santeri yabo akaba yabasabye gukorera hamwe. 

 Ati: “ turabasaba gukorera hamwe mukubaka amazu agezweho muri santeri ya Base mu kabigiramo uruhare kuko harimo inyungu, abo mwasuye bababwiye uko batangiye, ubu inzu zararangiye bubaka n’izindi hari n’abageze ku nzu ya gatandatu ntawatubwiye ko yahombye kandi natwe tuzaba ba hafi muri urwo rugendo.”

Santeri ya Base ikorerwamo n'abikorera basaga 300, n'imwe muri santeri yo mu karere ka Rulindo iri kwihuta mu iterambere ugereranyije n’imyaka yashize kuko ubu hari ibikorwaremezo bifatika byamaze kuhagezwa nk’imihanda ya kaburimbo, inganda, isoko rigezweho , agakiriro kagezweho ,n’inzu z’ubucuruzi ziri kubakwa zijyanye n'icyerekezo.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure