Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cya Tesla cyo guha Elon Musk miliyari 56 z’amadolari

Jan 31, 2024 - 04:54
 0
Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cya Tesla cyo guha Elon Musk miliyari 56 z’amadolari

Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cya Tesla cyo guha Elon Musk miliyari 56 z’amadolari

Jan 31, 2024 - 04:54

Urukiko rwa Delaware muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro icyemezo cy’ikigo Tesla cyo guha nyiracyo Elon Musk miliyari 55.8 z’amadolari zo kumufasha mu mushinga wo gutuza abantu ku mubumbe wa Mars.

Inama y’ubutegetsi mu 2018 yari yarafashe icyemezo cyo guha Musk aya mafaranga, bahamya ko bizatuma uyu muherwe akomeza kuba hafi ya Tesla.

Umunyamigabane wa Tesla witwa Richard Tornetta yahise atanga ikirego kigamije guhagarika aya mafaranga, asobanura ko inama y’ubutegetsi yagifashe kuko Musk ari we uyiyobora.

Tornetta muri iki kirego, yasobanuye ko aya mafaranga Musk yemerewe n’inama y’ubutegetsi ari menshi cyane, kandi ko abanyamigabane batabanje kuganirizwa kuri iki cyemezo.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje, umucamanaza Kathaleen St J McCormick yagaragaje ko inama y’ubutegetsi ya Tesla yananiwe kugaragaza niba yaramenyesheje byuzuye abanyamigabane iki cyemezo.

Nyuma y’iki cyemezo, umunyamategejo Greg Varallo wa Tornetta, yagaragaje ko cyari gikwiye, anahamya ko kirimo ubushishozi bw’abacamanza.

Yagize ati “Ni umunsi mwiza ku bantu beza. Twishimiye icyemezo cy’urukiko ku bw’icyemezo cyimbitse kandi cyatekerejweho neza, hagamijwe kugarura amafaranga menshi inama y’ubutegetsi ya Tesla yageneye Musk mu buryo butatekerejweho.”

Umucamanza yatangaje ko inama y’ubutegetsi ya Tesla yemerewe kujurira mu rukiko rw’ikirenga rwa Delaware.

Elon Musk afite umushinga wo gutuza abantu kuri Mars
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268