USA: Biden akomeje kurakazwa cyane, byaba bihatse iki?
USA: Biden akomeje kurakazwa cyane, byaba bihatse iki?
Perezida Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarakariye bikomeye Raporo y’iperereza yagaragaje ko ngo afite ikibazo cy’iimitekerereze ishingiye kuzabukuru ituma atibuka neza.Iyi raporo ni imwe mu zimushinja ko bitewe n’uko ubwonko bwe butakibuka, byatumye yandarika dosiye zikubiyemo amabanga ya Amerika.
Umujyanama wihariye muri minisiteri y’ubutabera Robert Hur yahamije ko Biden yabitse nabi amadosiye y’ibanga ajyanye n’igisirikare n’ububanyi n’amahanga kuri Afghanistan nyuma y’igihe yari visi perezida.
Hur yavuze ko Biden atashoboraga kwibuka igihe yari visi perezida (kuva 2009 – 2017), cyangwa “mu myaka myinshi, igihe umuhungu we Beau yapfiriye” (2015).
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa BBC,yamubajije niba Abanyamerika badafite impungenge ku myaka ye, maze Biden azamura ijwi n’uburakari bwinshi, ati: “Ibyo ni ko wowe ubibona, ni ko wowe ubibona.”Yasubiyemo kenshi ko nta kibazo afite cyo kwibuka kandi bitigeze biba nabi kuva abaye perezida.
Biden kandi yamaganye amakuru yavuga ko yigeze kumara igihe atibuka igihe umuhungu we yapfiriye.Ati: “Ni gute koko ashobora kuvuga ibyo bintu?”
Kuri uyu wa kane aganira n’abanyamakuru, Biden wari ufite amarangamutima yavuze arakaye arwanya iby’uko afite ibibazo byo kwibuka.Ati: “Mu by’ukuri, igihe bambaza icyo kibazo naribajije ubwanjye, nti ‘ibi si ibintu bibareba,Sinkeneye uwo ari we wese unyibutsa igihe [Beau Biden] yapfiriye.”
yavuze ko ubwo yisobwaga igihe umuhungu we yapfiriye,ngo icyo gihe yari ahuze cyane yita ku kibazo mpuzamahanga atashatse kugarukaho cyane.







