Nyunguta uburyohe bw'Indirimbo 'FEZA' ya Real Brothers - VIDEO

Apr 25, 2024 - 06:39
 0
Nyunguta uburyohe bw'Indirimbo  'FEZA'  ya Real Brothers - VIDEO

Nyunguta uburyohe bw'Indirimbo 'FEZA' ya Real Brothers - VIDEO

Apr 25, 2024 - 06:39

Real Brothers [Gimmy&Jaccobin] itsinda ry’abavandimwe babiri bavukana bagarukanye amashagaga mu muziki aho bakora injyana zitandukanye bibanda kuri Afrobeat, Pop na R&B.

Mu mwaka wa 2014, Real Brothers ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere, gusa bitewe n’ibibazo by’amasomo baza gusubika ubu bakaba bagarukanye ‘Feza’ yakiriwe neza.

Ibyihariye kuri buri umwe mu bagize Real Brothers

Niyinkunda Gentil [Jaccobin] yabonye izuba 1999, asoreza ayisumbuye muri St Joseph Kabgayi, ahavuye akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yize BioTechnology.

Yatangiye kwiyumva urukundo rw’umuziki akiri muto aho yanyuze muri Korali zinyuranye mu rusengero.

Byiringiro Gimmy [Gimmy] yavutse mu 1996, asoreza ayisumbuye muri ASPADE mu bijyanye na Computer Science ahuza umuziki, imideli n’ubucuruzi, aba bose bakaba baravukiye mu mujyi wa Kigali.

Icyerekezo bihaye nk’abavandimwe bifuza kugera kure

Real Brothers bafite intego yo gukomeza kwagura ibyagezweho mu muziki bagerageza gukosora bimwe mu bitagenda neza ariko nabo bubakira urufatiro abazabakurikira.

KANDA HANO HASI UREBE VIDEO:

Jaccobin avuga ko batangiye gukunda umuziki mu buto gusa amasomo akagenda abazitira

Jaccobin avuga ko batangiye gukunda umuziki mu buto gusa amasomo akagenda abazitira

Gimmy ahuza umuziki n'ibijyana n'imideli akanaba umucuruzi intego bihaye ikaba ariyo kwagura umuziki nyarwanda

Gimmy ahuza umuziki n'ibijyana n'imideli akanaba umucuruzi intego bihaye ikaba ariyo kwagura umuziki nyarwanda

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com