Ababyeyi barasabwa kuba hafi abana muri ibi bihe by’imbuga nkoranyambaga
Ababyeyi barasabwa kuba hafi abana muri ibi bihe by’imbuga nkoranyambaga
Bamwe mu bana bo mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi kubaha umwanya uhagije wo kuganira, no kubafasha kwitwara neza muri ibi bihe by’imbuga nkoranyambaga zikomeje koreka abatari bacye.
Babigarutseho ubwo bahugurwaga ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.
Hari mu bukangurambaga bubaye ku nshuro ya kabiri bwo guhugura abakiri bato ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye.
Aya mahugurwa agamije kurinda abana kuba imbata zazo no gukumira izindi ngaruka mbi bahura nazo.
Abahuguwe bavuze ko biteguye guhindura uburyo bakoreshamo imbuga nkoranyambaga ariko na none bagasanga bagifite imbogamizi ku babyeyi usanga akenshi batabaganiriza byimbitse ku bubi bwazo.
Umwe yagize ati “Batubwiye ko kwirirwa kuri telefone cyangwa kuri televiziyo bitera ikibazo ubwonko.”
Akomeza agira ati ” Ku bwanjye narabyumvise ntangira no kugabanya uburyo nakoreshaga iyo mama yanguriye nkayikoresha iminota 20 gusa indi nkayiruhukamo.”
Uyu mwana asaba ko n’ababyeyi bakwiriye kwigishwa kugira ngo bajye babibafashamo, kuko nabo ubwabo babikoresha cyane.
Ndasheja Sonia umwe mu babyeyi wagize igitekerezo cyo gutangira guhugura aba bana avuga ko biri gutanga umusaruro kuko kuri iyi nshuro bungutse n’abandi baje kwiga.
Ati”Nibyo koko, ibyo abana basaba byo kuba twahura n’ababyeyi babo birakenewe, ababyeyi rero nabo tugiye gutangira kubahugura nabo, kuko abenshi bavuze ko nabo babikeneye.”
Uyu mubyeyi kandi akomeza asaba abandi babyeyi muri rusange kwita ku bana babo ku buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko biri mu bibangiza.
Muri aba bana, abahuguwe basaga 65 mu gihe ku nshuro ya mbere bageraga kuri 50, hahugurwa guhera ku myaka 10 kugeza kuri 18.








