Abagize uruhare mu kugenda neza kwa Shampiyona y’Isi y’Amagare bashimiwe ku rwego rwo hejuru
Abagize uruhare mu kugenda neza kwa Shampiyona y’Isi y’Amagare bashimiwe ku rwego rwo hejuru
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Shampiyona y’Isi y’Amagare yongeye kwerekana uburyo u Rwanda ari rwiza, ashimira buri wese wagize uruhare ngo igende neza.
Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, mu Mujyi wa Kigali haberaga irushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ryari ryahuje abasiganwa barenga 900 baturuka mu bihugu birenga 110.
Ni bwo bwa mbere iri rushanwa ryari ribereye ku mugabane wa Afurika.
David Lappartient uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI) yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare wakoze byinshi bidasanzwe byatumye igenda neza.
Ati “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”
Yabisubiyemo ubwo isiganwa ryasozwaga, yandika kuri X ati “Mwakoze mwese ku bw’uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi.”
Mu birori byo gushimira abagize uruhare muri iri rushanwa ngo rigende neza, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko byari ibihe bidasanzwe mu Mujyi wa Kigali ko ariko kugira ngo bigende neza byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.
Minisiteri Mukazayire yavuze ko kandi ubu siporo ari inzira y’iterambere.
Ati “Twabonye ko siporo ari inzira y’iterambere kuko amahoteli, amaresitora n’abandi bacuruzi batandukanye babyungukiyemo, ibikoresho byose byakoreshejwe byakorewe hano mu Rwanda, ni ishema kuri twe nk’Igihugu.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ntako bisa kuba umunyarwanda kuko bitera ishema buri wese.
Yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyerekezo cye n’ubuyobozi bikomeje gituma byose bishoboka harimo no kwakira Shampiyona y’Isi y’amagare.
Ati “Ndashimira kandi buri wese watumye ibi bishoboka [kwakira shampiyona y’isi y’amagare] kuva ku bigo byacu nka FERWACY [Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda] kugeza ku bigo by’abikorera, abafatanyabikorwa ndetse hejuru ya byose abaturage b’u Rwanda.”
Yavuze ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare, abanyarwanda bagaragaje ubutwari ndetse bakora cyane.
Ati “Iyi Shampiyona y’amagare yerekanye ko u Rwanda ari Igihugu cyiza. Hari igihe uwambaye ikirezi atamenya ko cyera, njyewe nabaga ndeba kuri televiziyo byari byiza. Ni Igihugu cyiza gifite ubushobozi bwo kwakira ibirori bikomeye. U Rwanda ni rwiza kandi Isi yarabibonye. Ijabo ryacu rikomeze riduhe ijambo.”
Ubwo Shampiyona y’Isi y’amagare yasozwaga, Perezida Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarayakiriye.
Umukuru w’Igihugu yanditse kuri X ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y’Isi y’Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w’indashyikirwa bagezeho no kwihangana.”
Yashimiye byimazeyo David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa , inzego z’umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye.
Henriette UWAMAHIRWE





