Abanya-Kenya barenga ibihumbi 30 bazirukanwa ubwo Trump azaba agiye ku butegetsi
Abanya-Kenya barenga ibihumbi 30 bazirukanwa ubwo Trump azaba agiye ku butegetsi
Abanya-Kenya basaga 30 000 bashobora kwirukanwa muri Amerika, mu gihe Donald Trump azaba agiye ku butegetsi muri Mutarama 2025.
Byashimangiwe ku wa Mbere ubwo Trump yakwirakwizaga (repost) ubutumwa bw’umwe mu bamushyigikiye witwa Tom Fitton ufite umuryango utegamiye kuri Leta witwa Judicial Watch organization.
Mu butumwa bwe, Fitton yavuze ko Trump najya ku butegetsi azatangiza ubukangurambaga bwo kwirukana abimukira baba muri Amerika nta byangombwa, aho hazifashishwa n’igisirikare.
Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga uwo mwanzuro nushyirwa mu bikorwa uko bikwiye, hari abanya-Kenya basaga 30 000 uzagiraho ingaruka batuye muri Amerika.
Kugira ngo uwo mwanzuro ushyirwe mu bikorwa, Trump akomeje gushyira muri Guverinoma ye abantu bazwiho kugira imyumvire irwanya abimukira ndetse abenshi bagahabwa imyanya ikomeye ifite aho ihuriye n’icyo kibazo.
Imibare y’Ikigo International Migrant Stock yo mu 2020, yagaragaje ko Kenya ari kimwe mu bihugu bifite abimukira benshi baba muri Amerika aho icyo gihe babarirwaga ku 157 000.
Muri abo, abasaga ibihumbi 30 bahaba nta byangombwa. Trump yavuze ko ubwiyongere bw’abimukira badafite ibyangombwa busubiza inyuma ubukungu bwa Amerika, bikanatuma ibyaha byiyongera.
Bivugwa ko kugeza ubu Amerika ifite abimukira basaga miliyoni 11 badafite ibyangombwa, barimo abasaga miliyoni 8 bafite akazi mu bigo bitandukanye.







