Abaturage baratabaza nyuma yuko bari kurarana namatungo bayaziritse kugitanda kubera abajura

Feb 18, 2024 - 14:37
 0
Abaturage baratabaza nyuma yuko bari kurarana namatungo bayaziritse kugitanda kubera abajura

Abaturage baratabaza nyuma yuko bari kurarana namatungo bayaziritse kugitanda kubera abajura

Feb 18, 2024 - 14:37

Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bakomeje kwibaza ikizakurikira ubujura bw'amatungo bukomeje gufata Indi ntera.

Mu mezi atatu ashize habarurwa abagera kuri 70 bafashwe na polisi hirya no hino mu gihugu bazira kwiba amatungo yaba amaremare ndetse n'amagufi. Iyi mibare Kandi igaragaza ko hibwe inka 56 ndetse no mu bikorwa polisi y'u Rwanda yakoze hafashwe inyama ibiro maganacyenda(900kg) by'inyama zabaga zajyanwe Aho bacururiza inyama.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka muhanga baganiriye rubanda.rw bavuze ko Ari ikibazo gikomeye kubujura bw'amatungo dore ko Ari kamwe mu turere twiganjemo ubu bujura.

Umuturage wo mu murenge wa nyabinoni akarere ka muhanga, nubwo atifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubu bongeye kujya bararana n'amatungo kubera kwikanga ko itungo ryabo ryagenda.

Ati" bikigera saa kuminebyiri ni ukwinjiza ihene,intama cyangwa ingurube munzu kugirango bataza kuyiba ukaririra mu myotsi, nacyane ko ubukungu ashimangira ko budahagaze neza, rero mu kubyirinda uyizirika ku gitanda cyawe nubwo tubizi neza ko kurarana n'amatungo Atari byiza".

Umuvugizi wa police y'U Rwanda ACP Rutikanga Boniface aherutse gushimira abaturage bashyigikira ibikorwa butandukanye byo kurwanya ubu bujura bw'amatungo batanga amakuru ku gihe kuko nibyo bifasha gufata abakekwako ubu bujura.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06