Bianca wa Sk Fm yarokotse impanuka ikomeye mu minsi ishize

Feb 27, 2026 - 17:08
 0
Bianca wa Sk Fm yarokotse impanuka ikomeye mu minsi ishize

Bianca wa Sk Fm yarokotse impanuka ikomeye mu minsi ishize

Feb 27, 2026 - 17:08

Umunyamakuru Bianca Ari mu mashimwe menshi nyuma yo kurokoka impanuka itoroshye yari imutwariye ubuzima.

Bianca wabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bikomeye byinshi mu Rwanda yavuze ibihe bikomeye aherutse gucamo anashimira imana yamurinze muri ayo mage yashoboraga kumwaka ubuzima.

Uyu mukobwa ukundwa na benshi yabigaragaje aciye kuri konti ye ya Instagram aho yashyize amafoto n'amashusho ye arimo kwitabwaho ku bikomere yatewe n'iyo mpanuka yagize anavuga ko iyi mpanuka yabaye mu kwezi gushize.

Ni amakuru yababaje abakunzi b'uyu mukobwa umaze kuba Icyamamare kubw'ibi bibazo amazemo iminsi gusa kurundi ruhande iba inkuru nziza yo kwishimira kuko yabashije kurokoka iyi mpanuka akaba atangiye kugarura ubuzima n'imbaraga.

MUGIRE Bianca yashimiye imana yamurinze kuko yari kuba Ari ukundi ndetse atangaza ko ubu atekanye haba ku ijwi ndetse ko vuba aragaruka akomeye byumvikanisha ko ashobora kugaruka mu mirimo ye nk'ibisanzwe.

Mu bafite izina rikomeye bihanganishije Bianca harimo umushoramari mu Muziki akaba n'umusobanuzi wa Filime Junior Giti,umuhanzi, umunyamakuru akaba umuvangamiziki Phil peter, Umuhanzi Ish Kevin ndetse n'abandi banyamakuru bahuriye ku mwuga barimo Babu, Lucky Nzeyimana,Kabendera Dada.

Hari n'abo bahurira kuri micro imwe aho akora kuri Sk Fm barimo Mc Nario bakorana mu kiganiro kimwe kuri iyi radiyo Nshya, Lorenzo na Cedro Keza bakora mu kiganiro cya Siporo na Sk Fm ubwayo.

Bianca ni umwe mu banyamakuru bakomeye cyane mu Rwanda dore ko yagiye aca ku bitangazamakuru bikomeye akaba yarabiherewe ibihembo nk'umwe mu babikora neza aho anakora Indi mirimo irimo imideli