Bugesera: Umugabo yishe umugore we bamaze gutera akabariro yishyikiriza RIB

Sep 25, 2025 - 07:28
 0
Bugesera: Umugabo yishe umugore we bamaze gutera akabariro yishyikiriza RIB

Bugesera: Umugabo yishe umugore we bamaze gutera akabariro yishyikiriza RIB

Sep 25, 2025 - 07:28

Umugabo wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange mu kagali ka Mbyo mu mudugudu wa Cyaruhirira akurikiranyeho kwica atemaguye umugore babanaga nk’umugabo n’umugore nyuma yo gutera akariro nk’uko byemezwa n’abaturage.

Abatuye muri aka gace bavuze ko uyu mugabo n’uwo mugore wafatwaga nk’uwe n'ubwo batari barasezeranye mu mategeko ngo bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane, ibyanatumye bashwana umugore arahukana ajya kwikodeshereza icyakora ngo bagakomeza guhurira mu bigunda bagatera akabariro.

Aba bemeza ko amakimbirane y’aba bombi yaturutse ku kuba bashinjanya gucana inyuma.

Ubwicanyi bwabaye ku wa mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Nzeri 2025, abababonye mbere yo kwicana bavuze ko bamanukanye mu masaha y’igicuku bavuye ku kabari ngo bajya ahantu mu rutoki batera akabariro birangiye umugabo ahita atemagura umugore umurambo awusiga mu rutoki ku makoma arigendera bimenyekana ku  munsi wakurikiyeho.

Byamenyekanye biturutse kuri uriya mugabo ubwe wahise ajya kwitanga kuri RIB ya Nyamata aho binavugwa ko yagiye atwaye umuhoro yamutemesheje.

Amakuru akavuga ko uyu mugabo yari yaragambiriye kuzica uriya mugore kuva kera ndetse ko n’imiryango yo ku mpande zombi yari ibifiteho amakuru kuko uyu mugabo yajyaga abyigamba.

Ngo yavugaga ko azica uwo mugore amuhoye kumuca inyuma ndetse ngo n’ubwo bari baratandukanye mu bihe bidatukanye yamusangaga aho yari yaragiye kwikodeshereza akamubwira ko aje kureba niba nta bandi bagabo yazanye bikarangira bararanye. Bari bafitanye abana babiri.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com