Bugesera: Umukecuru warusanzwe ari umunyamasengesho yishe umwana amukubise isuka
Bugesera: Umukecuru warusanzwe ari umunyamasengesho yishe umwana amukubise isuka
Mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025, mu mudugudu wa Makurazo, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umwana w’imyaka 14 witwa Cyusa.
Bivugwa ko yishwe akubiswe isuka mu misaya yombi ndetse no ku bwonko, bikozwe n’umukecuru witwa Nyiransengiyumva Beretirida. Uyu mukecuru asanzwe azwi nk’umunyamasengesho wasengeraga abantu ndetse akanabahanurira, kuko yari afite icyumba cy’amasengesho mu rugo rwe.
Bamwe mu baturage bagize bati:
“Akana kari kamenyereye kuza kagahita karyama kavuye ku ishuri. Uwo munsi kaje gukina n’abandi bana, karasinzira munsi y’igiti, akandi kamwicara iruhande. Uwo mukecuru yahageze afite isuka, abaza aho nyina w’umwana aherereye, hanyuma ahita amukubita ifuni. Nyuma umugore witwa Goudance Nyirambeba wabyiboneye uwo mukecuru amaze kukica yigamba avuga we ati ‘aka kana ndakarangije’, akuraho amaraso ku isuka akoresheje ibyatsi.”
Papa w’umwana yagize ati:
“Barampamagaye bambwira ngo bishe umwana wawe. Ngiye kugenda barambuza, bambwira ngo numukecuru ni we umwishe kandi ko n’iyo nagenda ntabasha guhita mufata. Nageze aho nsanga umwana arimo kuruka amaraso, ubwonko bwenda guca mu mazuru. Muganga wari hafi aho yambwiye ngo nihangane Imana izlramfasha. Ambulance yahise ihagera, tujyana umwana kwa muganga. Muganga yanga kumbwira ko yapfuye mu nzira, ambibwira tugeze kwa muganga.”
Goudance Nyirambeba wabyibonye yagize ati:“Nageze aho mbona umuntu afite isuka yuzuye amaraso ayihanaguza ibyatsi. Naramuhamagaye, Ndamubwira ‘ntinyewe Imana ishimwe ko wakize’, aransubiza ngo ‘nakize se? Ahubwo Kakantu ndakishije’. Nahise ndeba mbona koko isuka yuzuye amaraso, ndebye aho abana bari mbona akana kararyamye kapfuye.”
Nyina w’umwana yagize ati:
“Nari ndi ku rusengero kuwa Gatandatu, ku Cyumweru ndarwara umugabo anjyana kwa muganga asiga abana kwa nyirakuru. Abana aho kujya kwa nyirakuru baricaye mu rugo. Uwo mukecuru aje asanga umwana wanjye araryamye hasi, ahita amukubita isuka. Nari ndi kwa muganga bampamagaye bambwira ko yapfuye. Ntabwo nzongera gusiga abana mu rugo, iri ni isomo nkuyemo.”
Abaturage bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu mwana, basaba inzego zibishinzwe ko Nyiransengiyumva Beretirida akurikiranwa, kuko bashobora gutinya ko yazongera akica abandi.
Umwe yagize ati:
“Ntacyo navuga kinini uretse ko nsaba inzego zibishinzwe kudufasha, kugira ngo atazagaruka mu mudugudu, kuko simbyishimiye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwabwiye itangazamakuru ko ayo makuru butari bwayamenya neza, bugira buti:
“Ntago nahiriwe nabanza nkabaza neza.”
Nyakwigendera yari umwana wa Karabayinga Bugesera na Uwimana Adeline. Abaturage bibaza idini umukecuru yasengeragamo, kuko nta dini ryakwemera ibikorwa nk’ibyo. Bamwe bavuga ko ashobora kuba yabikoze kubera izindi mpamvu zitari iz’iyobokamana.
Nyiransengiyumva Beretrida ucyekwaho kwica uyu mwana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.





