Burera: umugore arakekwaho guteza umutekano muke kubera ubusambanyi 

Jul 24, 2025 - 13:05
 0
Burera: umugore arakekwaho guteza umutekano muke kubera ubusambanyi 

Burera: umugore arakekwaho guteza umutekano muke kubera ubusambanyi 

Jul 24, 2025 - 13:05

Mu kagari ka Kidakama Umudugudu wa Rusenyi, Umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera, haravugwa umugore Mukayuvenali ukekwaho kuba intandaro y’umutekano muke n’amakimbirane mu miryango y’abaturanyi, aho abagore benshi bavuga ko abagabo babo bari mu kaga kubera ibikorwa bye by’ubusambanyi abikorera mu rugo rwe, yitwaje ko umugabo we afunzwe.

Ni inkuru yateye impaka  kandi ikomeje kumvikana muri ako gace, nyuma y’uko umugabo bivugwa ko yaturutse mu mujyi wa Musanze aho ameze nk’umwinjira mu rugo rw’uyu mugore, muri rusange muburyo bw’ubusambanyi , afashwe agerageza gusohoka anyuze mu idirishya, yitura hasi agakomereka bikomeye, aho yavunitse akaguru, none abagabo bo muri iyo sibo bose barimo gushakishwa uruhindu ngo baryozwe imvune y’umugabo Bagwiza ukomoka mu karere ka Musanze ari nawe  abaturage bavuga ko ariwe wafatiwe muri iyo nzu .

Abagore bo mu murenge wa Gahunga bavuga ko hari bamwe mu bagabo bata ingo zabo bavuye i Musanze bakaza gukora ubusambanyi mu byaro

Nk’uko bivugwa n’abaturage batuye hafi y’urugo rwuwo mugore, ngo uyu mugabo uva ku karere ka Musanze , akajya mu rugo rwa mugenzi we yagerageje guhunga anyuze mu idirishya, aragwa avunika akaguru  nyuma y’aho abagabo bo muri ako gace  bamenye ko hari umugabo wasangaga uwo mugore mu rugo kandi ku buryo buhoraho , kandi akaza nijoro bagose urugo aza kubanyura muri humye.

Umwe mu baturanyi yagize ati:”Bose babonaga ko hari ibintu bidasanzwe. Buri gihe twumvaga umuntu winjiye nijoro, ubwo rero yafashwe arimo gusohoka mu idirishya, birabihamya.”

Ubuhamya bw’abagore  bo  mu kagari kaKidakama bavuga ko abagabo babo kuri ubu barimo kwangara nyuma y’aho uriya mugabo ahubukiye mu nzu asohoka mu idirishya akavunika akaguru ngo bakaba bakomeje guhura n’akaga noguhura n’ingaruka zikomeye, kuko bamwe mu bagabo babo barimo kujya  bajya gusambanira kwa wa mugore, abandi ngo barashakishwa n’inzego z’umutekano nk’abakubise umwe mu bagabo uza gusambanirayo.

Umwe mu bagore yagize ati: “Turababaye cyane. Umugore umwe ntakwiye gusenya ingo z’abandi. Ubu abagabo bacu bamwe barafunzwe, abandi barigengesera ngo batavumburwa bagafungwa bazira umugore w’ingeso mbi”.

Abagore bo muri Kidakama bavuga ko bababazwa na bamwe mu bagabo bakora ubusambanyi bwambukiranya uturere

Ntawikiramwabo Evariste Umwe mu bagize umuryango w’uyu  mugore  akaba n’umukuru w’umudugudu yavuze ko ibibera muri urwo rugo bibabaje cyane, cyane ko uwo mugabo hari ubwo ajya arwana n’uwo mugabo uva mu karere ka Musanze

Yagize ati:“ Mukayuvenali , Umugabo we arafunzwe, ariko aho kugira ngo yite ku rugo, ni ibintu byananiranye, umuryango warateranye ukora n’inyandiko imusaba kwirukana umusambane , arabyanga ariko tubabazwa n'uko ahora ataka ngo bamukubise, twifuza ko yatanga umutekano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage bwana Mwanangu Theophile   we avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana

Yagize ati: “ Iki kibazo niba koko ariko giteye byaba bibabaje nta raporo yacyo iratugeraho , gusa tugiye kuganiza uwo mugore hagamijwe kurengera abana kuko niba se wabo afunzwe nyina akaba ari muri izo ngeso babayeho nabi”.

Iki kibazo ngo abanyamuryango bakigiyemo ngo uriya mugabo Bagwiza abe yajya gutungira Mukayuvenali mu nzu yabo babise abana , ariko ngo umugore yabaye ibamba.

       Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure