Byari umunsi udasanzwe! Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Jun 28, 2025 - 01:44
 0
Byari umunsi udasanzwe! Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Byari umunsi udasanzwe! Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Jun 28, 2025 - 01:44

Amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC akubiyemo ingingo nyinshi, ariko usesenguye, zimwe si nshya ku bamaze igihe bakurikirana ibiganiro byagiye bihuza impande zombi mu myaka myinshi ishize.

Aya masezerano yasinywe, ntaho ataniye n’ayo ku nshuro nyinshi RDC yagiye yanga gusinya mu biganiro binyuranye byagiye bihuza impande zombi. Gusa azanamo imirongo mishya nk’imikoranire mu by’ubukungu ku mishinga irimo nk’uw’amashanyarazi wa Ruzizi III, ibijyanye na Gaz Methane mu Kivu n’ibindi byari byaremejwe mu myaka yabanje ariko bikadindira.

Ubwo Umujyanama wa Trump mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasomaga ingingo ku yindi igomba kubahirizwa muri aya masezerano, yagarutse ku mahame ya gahunda y’ibikorwa ihuriweho mu kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Ayo mahame yari yaremejwe ku wa 31 Ukwakira 2024 n’inzego z’ubutasi z’impande zombi, ni ukuvuga hagati y’u Rwanda na RDC. Usesenguye ni yo pfundo muzi y’amasezerano yasinyiwe muri Amerika.

Ubwo yemezwaga bwa mbere, RDC yanze kuyasinya, kuri iyi nshuro, yayasinye, icyibazwa ni ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Icyo gihe byari byemejwe ko u Rwanda na RDC hari ibyo bisabwa kugira ngo amahoro agerweho ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa RDC, rwasabwaga gusenya umutwe wa FDLR, gufasha mu gucyura abagize FDLR bakoherezwa mu Rwanda kandi RDC igahanira ko amahoro n’ituze biboneka mu Karere k’Ibiyaga bigari.

RDC kandi yasabwe ko igomba guharanira ko impunzi n’abavuye mu byabo bongera gutahuka.

Muri ayo mahame, u Rwanda rusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mipaka no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR, ibintu rumaze imyaka irenga 25 rukora.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, mbere yo gusinya yagarutse kuri ayo mahame, asobanura ko ari yo agomba kubanza yashyirwa mu bikorwa muri aya masezerano.

Ati “Icy’ibanze kigomba gukorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa amahame agenga ibikorwa yo kurandura FDLR, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwarafashe.”

RDC yasinye ibyo idakunda

Mu bindi byasinywe, harimo ko RDC igomba kwita ku biganiro biri gukorwa hagati ya RDC na AFC/M23, biri kuba bigizwemo uruhare n’umuhuza ari we Leta ya Qatar, kandi ko impande zombi [u Rwanda na RDC] zigomba gushyigikira ko bigera ku musozo bigatanga n’umusaruro witezwe.

Inshuro nyinshi, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwavuze ko nta na rimwe buzigera bugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, gusa kera kabaye, ibiganiro birarimbanyije muri Qatar.

Yasabwe kandi kugira uruhare mu gucyura mu mutuzo kandi ku bushake no mu buryo buhesha icyubahiro impunzi, zigasubira mu bihugu by’inkomoko. Ni ingingo imaze igihe kinini itemerwa na Leta ya RDC cyane ko ivuga ko abaturage bayo bahungiye mu Rwanda, atari Abanye-Congo ba nyabo.

Mu Rwanda habarirwa impunzi zirenga ibihumbi 80 z’Abanye-Congo. Mu bihe bitandukanye, hagiye hasinywa amasezerano yo kuzicyura hagati y’u Rwanda, RDC na HCR ariko leta ya Kinshasa ntiyubahirize.

Bwa mbere yasinywe ni mu 2010 aho yashyiriweho umukono i Goma n’i Kigali. Yari akubiyemo ko impunzi zigomba gucyurwa ku bushake bw’ibihugu byombi mu gushyiraho ibituma zitaha ku bushake no kuzakira nta mbogamizi.

Yarimo kandi ko “nta ugomba gucyurwa ku ngufu ajyanwa aho umutekano n’ubuzima bwe bishobora kujya mu kaga”.

Kuba RDC yasinye iyi ngingo isanzwe idakozwa, bifite byinshi bivuze cyane ko bizanamo n’umutwe wa M23 umaze imyaka myinshi urwana uharanira uburenganzira bw’abaturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko bameneshejwe imyaka myinshi bitwa ko ari Abanyarwanda.

Donald Trump ubwo yakiraga ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, yasabye ko amasezerano ya Washington Accord yashyirwa mu bikorwa, bidakozwe gutyo ingaruka zabyo ari nyinshi.

Ati “Byaba byiza mukoze ibiri mu masezerano kuko kutabikora, hari ibintu bibi biba. Ndakeka ko mu myaka 30 ishize, mwembi mwaravuze muti twabonye byinshi, ibi birahagije.”

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍