Dore ibitazibagirana kuri Alain Bernard Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma
Dore ibitazibagirana kuri Alain Bernard Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma
Imvugo “Abeza ntibarama,” ubu ni yo iri mu mitima ya benshi, nyuma yo kumva urupfu rwa Alain Bernard Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, akaba umuhanzi w’umuhanga, umunyamategeko w’umwuga, umunyamupira bitijanwa n’umutaramyi byahamye.
Yari umuntu ukundwa na benshi, dore ko ngo nta we ukundwa na bose, yakundirwaga umutima mwiza, kwicisha bugufi no koroherana, kugira ukuri n’ubunyangamugayo, ariko benshi bamukundiraga ko yakundaga no gushyenga kandi ntabe igifura. Aho yirirwaga nta rungu.
Mukuralinda yabonye izuba mu 1970, avukira mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, nubwo umuryango we n’umuryango we bahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.
Amashuri abanza yayize mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana muri Saint Aloys yiga Icungamutungo, aho yarangije mu 1990, yitegura kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko uwo mwaka ntibabasha kujyayo kubera intambara, ibyatumye mu 1991 ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.
Akiva kwiga mu Bubiligi, yagarutse mu Rwanda atangira akazi k’Ubushinjacyaha, kuva mu 2002 kugeza mu 2015, nyuma umugore we yabonye akazi mu Buholandi ku cyicaro cya Heineken, bituma asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ajyana n’umugore we kuba mu Buholandi, aho bamaze imyaka ine, nyuma berekeza muri Côte d’Ivoire, mbere y’uko bagaruka gutura mu Rwanda, ubwo umugore we yari abonye akazi muri Bralirwa.
Kuva mu 2002 agera mu Bushinjacyaha yakoreye mu bushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ubujurire i Kigali, mu 2004 habayeho ivugururwa ry’ubutabera akomereza mu rukiko rwa Nyamirambo, Gasabo na Rwamagana.
Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry’abashinjacyaha bashinjaga Ingabire Victoire mu rukiko rukuru rwa Kigali akaba kandi yari mu itsinda ry’abashinjacyaha bashinja Dr. Leon Mugesera.
Mukuralinda kandi yasohoye n’igitabo yise "Qui manipule qui?" kigaruka ku migendekere y’urubanza rwa Ingabire, aho yagiye agaragaza ibimenyetso bifatika bishimangira uburyo Ingabire Victoire yigaragazaga nk’uharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu nyamara mu ibanga atera inkunga imitwe yitwaje intwaro.
Mukuralinda kandi yagezeho anaba umuvugizi w’Ubushinjacyaha.
nka BIGEZWEHO TV Twihanganishije inshuti n'abavandimwe ndetse nawe tumwifuriza iruhuko ridashira







