Ese nawe ujya wibaza niba umuntu wahemukiwe mu rukundo yakongera agakunda akanakundwa ?

Apr 13, 2026 - 21:32
 0
Ese nawe ujya wibaza niba umuntu wahemukiwe mu rukundo yakongera agakunda akanakundwa ?

Ese nawe ujya wibaza niba umuntu wahemukiwe mu rukundo yakongera agakunda akanakundwa ?

Apr 13, 2026 - 21:32

Nyuma yo guhemukirwa mu rukundo, menya uburyo wakwiyakira, ukongera gukunda cyangwa gukundwa, kandi ugatangira urugendo rushya wemye mu rukundo.

Mu buzima bwa benshi bishoboka ko nawe urimo, iyo tuvuze kwiyakira nyuma yo gutandukana cyangwa guhemukirwa mu rukundo biba bisa n’ibigoye cyane. Abantu benshi bashobora guhura n’ibihe by’umubabaro ukomeye igihe batandukanye n’abakunzi babo cyangwa igihe bahemukiwe mu rukundo. Ndetse hari n’abagira ibyiyumvuro bibi byo ku rwego rwo hejuru, kugeza ku rwego rw’uko bashobora no guhitamo kwiyambura ubuzima. 

Mbonereho kukwibariza, niba byarakubayeho cyangwa uko ubyumva. Ese nyuma yoguhemukirwa mu rukundo isi iba ikurangiriyeho?, Ese niryo herezo ry’ubuzima bwawe?. Menya ko igisubizo ari Oya! Ugomba gusohoka muri uwo mwijima n’umubabaro utiteye. Haracyari ibyiringiro ko wakongera ugakunda/ugakundwa.

Birashoboka ko bishobora kugusaba imbaraga kugira ngo wongere kwiyumva utuje neza mu mutima wawe, cyangwa ngo wongere wiyumve mo icyizere cy’uko uzakunda cyangwa uzakundwa n'undi muntu. Niyo mpamvu naguteguriye zimwe mu nama zakwigisha uko wakongera ukabaho neza kandi ukaguka nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye mu rukundo.

1. Urukundo rwa mbere rufate nk’ahahise.

Umukunzi wawe mwahoze mukundana, mugirana ibihe byiza, umugaragariza urukundo n’amarangamutima uko bishoboka ariko we yakwituye kuguhemukira. Wita igihe ubitekereza cyane. Kuko n’ubundi utasubiza ibihe inyuma. Reba imbere ,ureke kwita ku hahise.

2. Igira ku mateka

Menya ko kuba mwaratandukanye hari impamvu yabiteye. Shaka ahantu wandike ibyiza n’ibibi wanyuzemo mu rukundo rwanyu. Bizagufasha kumenya uko ugomba kwinjira mu rukundo rushya. Byanze bikunze kugira ngo uhemukirwe hari uruhare wabigizemo,rushake umenye n’uko ugomba kwikosora. Hari igihe wenda utamugaragarije urukundo uko bikwiye ahitamo kwigira hanze, ushobora kuba waragize ingeso mbi atari kwihanganira, ufate ingamba nshya n’uburyo uzitwara mu rukundo ruri imbere.

3. Shakisha umukunzi mushya

Kugira umuntu mukundana mu buzima bifasha byinshi. Nubwo wahemukiwe ariko ugomba kongera gukunda/gukundwa. Urukundo ntirwagushizemo ndetse n’igikundiro wari ufite nticyagabanutse. Ugomba gutangira gushakisha undi mukunzi. Wamubona aho ukorera, aho wigira, usengera, mu bitaramo binyuranye, n’ahandi nawe uzi.

4. Genza ibintu buhoro

Nubwo twabonye ko ugomba kwirengagiza ibyahise,umutima wawe nturibagirwa byose. Genza ibintu gahoro. Ntiwihutire guhita winjira mu rukundo cyane n’umukunzi mushya wabonye. Banza umwige neza kuko aguhemukiye utaribagirwa n’ibyahise, ushobora kuzinukwa urukundo burundu.

5. Shaka amasomo

Urukundo ni nk'urusobe rw'amasomo, bisaba guhora wiga. Ugomba kumenya ibyo ugomba kwitondera mu rukundo, ibyo ugomba gukora n’ibibujijwe, ibyo wakorera umukunzi wawe, amakosa ugomba kwirinda n’ibindi. 

Koresha izi nama uhe ubuzima bwawe icyerekezo cyiza kandi kizima. Nyuma yo guhemukirwa Menya ko hakiri amahirwe yo kongera ugakunda/ugakundwa.

Niba kandi unyuzwe n’iyi nyandiko, ntiwirengagize kuyisangiza inshuti zawe ku miyoboro itandukanye ukoresha.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com