Ese wari uzi akaga gafitwe n’abakangurwa na ‘alarm’ inshuro nyinshi

Mar 31, 2024 - 08:20
 0
Ese wari uzi akaga gafitwe n’abakangurwa na ‘alarm’ inshuro nyinshi

Ese wari uzi akaga gafitwe n’abakangurwa na ‘alarm’ inshuro nyinshi

Mar 31, 2024 - 08:20

Abahanga mu bijyanye n’imigendekere myiza yo gusinzira kwa muntu, bagaragaza ko gukangukira ku masaha runaka ubifashijwemo na ‘alarm’ kugira ngo udakererwa kujya muri gahunda zirimo akazi n’ishuri, bigukururira ibyago birimo no kwibasirwa n’indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso uri hejuru no kwibagirwa.

Ni ibyatangajwe na Prof. Russell Foster, Umuyobozi w’Ikigo Sleep and Circadian Neuroscience Institute (SCNi) cya Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, gikora ubushakashatsi bwibanda ku musinziririre myiza ya muntu.

Inkuru ya Dail Mail igaragaza ko Prof. Russell Foster atavuze ko gukangurwa na ‘alarm’ bishyira umuntu mu byago byo kurwara umutima no kongera umuvuduko w’amaraso gusa, ahubwo ko aba afite ibyago byo kwibasirwa n’izindi ngaruka mbi zose zigera ku muntu udasinzira neza.

Ati ‘‘Niba wishingikiriza ‘alarm’ ngo igufashe kuva mu buriri ntabwo usinzira bihagije, kandi uri mu ngaruka zose zibiturukaho. […] iyo ukoresheje isaha ya ‘alarm’ uba uri kwangiza uruhererekane rw’imisinzirire yawe bitewe n’uko umubiri wawe uhatirwa gukanguka, ibyongera ikigero umutima wawe uteraho n’umuvuduko w’amaraso.’’

Izindi ngaruka zigera ku muntu ukangurwa na ‘alarm’ ni ukwibasirwa n’indwara zo mu itsinda ry’izitwa ‘Metabolic disorders’, zirimo Diabetes, umubyibuho ukabije n’izindi.

Bitewe kandi n’uko uwakanguwe na ‘alarm’ aba atashize ibitotsi neza, bimugiraho izindi ngaruka zirimo nko kuba yahorana umunaniro no kumva ashaka gusinzira ku manywa ari no mu kazi.

Aba afite kandi ibyago by’uko ubwonko bwe butakaza imburagihe ubushobozi bwo kwibuka, indwara zo mu mutwe zituruka ku kudasinzira neza n’izindi.

Niba usanzwe ukanguka ubifashijwemo na ‘alarm’ ukaba ushaka kubireka, ugirwa inama yo kumenya umubare w’amasaha uryama ndetse n’igihe ukangukira, wabyuka ukumva ibitotsi bishize neza.

Urugero niba uzi ko ugira gahunda zituma ugomba guhora ukanguka Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kandi ukaba uzi ko ushira ibitotsi uryamye amasaha arindwi, ukwiye kwimenyereza gukora gahunda zawe zose zikarangira kare nibura ukamenyera kuryama Saa Tatu z’ijoro, ku buryo ubariyemo n’iminota umara mu buriri utarasinzira bitajya munsi y’amasaha arindwi umara usinziriye.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268