Ubusobanuro bw'izina Kelly, izina ry’umuntu uhirwa mu rukundo
Ubusobanuro bw'izina Kelly, izina ry’umuntu uhirwa mu rukundo
Ni izina rikomoka mu rurimi rukoreshwa muri Irlande, risobanura ikirangirire mu ntambara. Ni izina rihabwa umwana w’umukobwa cyangwa umwana w’umuhungu, ryatangiye gukoreshwa cyane mu kinyejana cya 20.
Bimwe mu biranga ba Kelly
Kelly akunda guhirwa mu rukundo, akunda gutembera, kwisurira ahantu nyaburanga, akunda gutera imbere no kwikorera ibintu byose atazitiwe n’umuco na kirazira.
Usanga ari umuntu utuje, ushyikirana ,wita ku bandi kandi uzi gushyira mu gaciro.
Kelly arizerwa ahuza impande zananiwe kumvikana kandi arubahwa, ku bw’ibyo ashobora kubura umwanya wo kuruhuka kuko aba ashaka ko gahunda arimo zubahirizwa neza.
Ntabwo akunda ibintu by’ubusa, aba ashaka kubivunikira niyo mpamvu adakunda gusaba ubufasha ahubwo aritonda niyo byamuvuna akabyikorera wenyine.
Ntabwo apfa kwibagirwa ibyahise ahora azirikana.
Bamwe mu birangirire bitwa Kelly
Kelly Clarkson: Kelly Brianne Clarkson ni umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.





