Gasabo: Umugore yafashwe akora inzoga zitujuje ubuziranenge
Gasabo: Umugore yafashwe akora inzoga zitujuje ubuziranenge
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera, mu karere ka Gasabo, hafungiye umugore witwa NTAKIRUTIMANA Beatrice (35Yrs) akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa Liquer. Ntakirutimana yafashwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma yaho ku wa 12 Kanama (08) 2025, abaturage bahamagaye kuri Polisi ya Ndera bavuga ko uyu mugore akora izi nzoga zitujuje ubuzirange.
Abapolisi bari kumwe n’abakozi ba FDA, bahise bajya mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu Kagali ka Rudashya mu Mudugudu wa Munini, basatse mu nzu ye bahasanga amakarito 3 arimo amacupa 72 y’inzoga za liquer yise ONE SIP GIN.
Mu rwego rwo kujijisha, izo nzoga zari zibitse muri depo yarazivanze n’izindi nzoga yacuruzaga ariko zo zemewe.
Uyu mugire yanafatanywe kandi bimwe mu bikoresho yifashishaga mu gukora izi nzoga harimo; Ethanol L 50, Fleva ihindura uburyohe n’impumuro ingana na 0.5 L, Amacupa y’ibyuma akoresha ari mu mifuka, imifuniko myinshi itandukanye apfundikiza ayo macupa, ndetse n’amakarito yakoze afungamo ibyo yakoze.
Si ubwa mbere Ntakirutimana afatirwa mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga zitujuje ubuzirange, kuko yigeze kubifatirwamo arafungwa ndetse arangiza igihano. Ibi bigaragaza ko yanze kubireka, akabisubira mo.
Ntakirutimana n’ibyo yafatanywe yafungiwe muri sitasiyo ya Polisi ya Ndera kugirango akorerwe dosiye ajyanwe mu bugenzacyaha -RIB, kugirango akurikiranwe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya abijandika mu byaha, cyane cyane abijandika mu biyobyabwenge. Ivuga ko kiba ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ibyaha.Rwanda souvenirs
Inaburira kandi abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, ikabasaba kubireka kuko baba bahumanya abanyarwanda.
Polisi igira bene abo kubireka bagashaka ibindi bakora, kuko inzego zitandukanye zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye, ndetse amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Nimugihe Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.
Naho Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.





