Gicumbi: abivurizaga kuri poste de Sante ya Mutandi baratabaza
Gicumbi: abivurizaga kuri poste de Sante ya Mutandi baratabaza
Mu karere ka Gicumbi abatuye mutandi barasaba ko poste de Sante bivurizagaho yafungurwa bagahabwa ubuvuzi.
Ni ivuriro ryatashywe mu rwego kwegereza ubuvuzi abaturage bityo bikabarinda urugendo rurerure bajyaga bakora berekeza ku bigonderabuzima bya kure bajya gushaka ubuvuzi. Ariko ngo nyamara kuri ubu abaturage bavugako bamaze igihe kirekire baza gushaka ubuvuzi ariko ngo bagasanga hafunze.
Bityo abaturage bakavuga ko ibi byongeye kubatera gukora ingendo ndende bajya gushaka ubuvuzi ku bigonderabuzima bya kure kubwizo mpamvu bakaba basaba ko iri vuriro ryafungurwa bakoroherwa no kubona serivise z'ubuvuzi.
Aba baturage barasaba inzego z'ubuyobozi ko zagira icyo zikora iki kigonderabuzima kikongera gusubukura imirimo kuko ngo babangamiwe no gukora ingendo za kure bajya gushaka ubuvuzi kuyandi mavuriro.
Poste de Sante ya mutandi yubatswe ku bufatanye na RDF mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwegera abaturage hashakwa ibisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage ariko ku bufatanye nabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa mutete Bwana Mwanafunzi Deogratias yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kandi ko kubufatanye na karere bari gukora ibishoboka byose ngo ibikorwa by'ubuvuzi bisubukurwe.







