Hamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiterambaraga bitemewe muri siporo Nyarwanda (AMAFOTO)
Hamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiterambaraga bitemewe muri siporo Nyarwanda (AMAFOTO)
Komite Olempike y’u Rwanda yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku ikoreshwa ry’ibiterambaraga bitemewe muri siporo Nyarwanda aho benshi mu bafasha abakinnyi bagaragaje ko nubwo babifiteho amakuru ariko hari ibyo badasobanukiwe.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye amasezerano ya UNESCO ajyanye no kurwanya ibyongerambaraga muri siporo ariko nta byashyirwaga mu bikorwa.
Mu rwego rwo gushyira iyi gahunda mu ngiro, binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda, Komisiyo yayo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe yakoze ubushakatsi bwiswe "Ubumenyi, imyifatire n’imyizerere y’abafasha abakinnyi ku gukoresha ibiterambaraga bitemewe mu mikino" bwakozwe hagati ya Mutarama n’Ukuboza 2023.
Ku wa 31 Mutarama 2024 ni bwo hamuritswe ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe, igikorwa cyitabiriwe n’abarimo Munyanziza Gervais wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, abayobozi ba Komite Olempike y’u Rwanda barimo Perezida wayo w’Agateganyo, Umulinga Alice ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe yose n’ingaga z’imikino mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe abantu 415 basanzwe baba hafi y’abakinnyi barimo abatoza bakuru n’abungirije, abaganga, abayobozi muri za federasiyo, abashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’amakipe n’abayobozi bayo, mu bice byose by’igihugu.
Mu bibanzweho harimo abo mu mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Para-Athletics, Goalball na Sitting Volleyball aho 83% bari abagabo naho 17% ari abagore.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe muri Komite Olempike y’u Rwanda, Dr Nuhu Assouman, yavuze ko impamvu bafashe icyi cyiciro gusa ari uko ari cyo kirimo ababa bashinzwe imitegurire n’ubuzima bw’umukinnyi.
Ati "Impamvu ari bo twarebyeho ni uko ari bo bazengurutse abakinnyi. Akenshi iyo bariya batazi ibijyanye na ’Doping’ usanga umukinnyi abigenderamo kuko ni bo basa n’abamufasha mu mibereho ye no kwitegura amarushanwa. Ni yo mpamvu ari bo twabanje guheraho."
Muri aba babajijwe, abenshi bagaragaje ko amakuru menshi ajyanywe n’ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bayakura mu itangazamakuru. Ni mu gihe abangana na 97,1% bavuze ko basanzwe bumva iby’aya makuru naho 15.9% akaba ari bo bizeye cyane ubumenyi babifiteho.
Hasabwe ko itangazamakuru ryafashwa gutanga amakuru ya nyayo, abakinnyi n’abandi bo mu makipe bakigishwa ku kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe ndetse hagakorwa n’ubukangurambaga buhereye mu muryango aho baturuka.
Dr Nuhu yavuze ko ’doping’ [ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe] ari ikintu kigari kuko gikubiyemo ibintu 11 birimo gukoresha cyangwa kugerageza gukoresha ibyongerambaraga bitemewe, kwanga gupimwa mu gihe wabisabwe, kwifatanya cyangwa gushyigikira ikoresha ry’ibiterambaraga bitemewe no kubangamira igikorwa kijyanye no gupima.
Yakomeje agira ati "Ntabwo ari ko ibiyobyawenge byose bijya muri ’doping’ ariko umubare munini w’ibyo tuzi bikoreshwa nka cocaine n’urumogi ntabwo byemewe."
Abajijwe impamvu mu bushakatsi bwakozwe hatarebwe ku bakinnyi, yagize ati "Twabanje kureba bariya ariko nitubona ubundi bushobozi, noneho twakwinjira mu bakinnyi tukareba icyo babitekerezaho n’uburyo babyumva. Tubashije kugera ku rwego rwo gupima byaba byiza. Kubaza ni byiza, ukamenya icyo bazi ariko nta gupima ntiwamenya ukuri kuzuye."
Ku bijyanye n’imbogamizi zihari, Dr Nuhu yavuze ko kuri ubu ibipimo byafashwe byoherezwa muri laboratwari zo hanze, muri Afurika y’Epfo cyangwa muri Espagne, kandi na byo bikaba bisaba ikiguzi kiri hejuru.
Ati "Twe, ubu iyo tugiye gupima twandikira ’Regional Anti-Doping Organization’ ihagarariwe n’umuntu uri muri Kenya. Atwoherereza ibikoresho, hano hari abantu babihuguriwe, noneho tugapima, ibipimo tukabyohereza muri laboratwari.”
“Mbere yari iyo laboratwari yo muri Afurika y’Epfo ikoreshwa cyane, ubu ibyinshi bisigaye bijya muri Espagne. Igipimo kimwe gitwara amadolari 600 kugira ngo gikorwe. Ni imbogamizi zihari mu bijyanye no gupima."
Mu bitekerezo byatanzwe hagaragajwe ko kimwe mu by’ibanze byakorwa kugira ngo ibi bikemuke harimo gushinga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Ibyongerambaraga bitemewe (National Anti-Doping Organization -NADO).
Iki kigo kiba cyigenga, kigakurikirana ibijyanye no kurwanya ikoreshwa ry’ibi byongerambaraga ku buryo kiba gifite ingengo y’imari yacyo n’abakozi babikurikirana kuko hazamo ubujyanama, kwigisha, ibijyanye n’amategeko n’ibindi.
Mu bihugu bitagira iki kigo kiba gishinzwe gushyiraho amategeko azagenderwaho, usanga inshingano zijya muri Komite Olempike yacyo. Mu Rwanda, amategeko akurikizwa ni ari mpuzamahanga.
Mu bindi bitekerezo byatanzwe harimo ko Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute- RFI) cyafashwa kubona uburenganzira bw’Ikigo cy’Isi gishinzwe Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe (WADA) aho kimwe mu by’ingenzi bisabwa kugira ngo bigerweho ari uko mu Rwanda haba hari NADO.
Ibi byafasha mu kwinjiriza igihugu binyuze mu kutongera kohereza ibipimo bijyanwa muri Espagne cyangwa muri Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu bishobora kuyoboka RFI.
Inzego zitandukanye zitabiriye imurikwa ry’ibyavuye muri ubu bushakashatsi ziyemeje gufatanya kugira ngo mu Rwanda habe hajyaho NADO ndetse no gukomeza kurwanya ibyongerambaraga bitemewe muri siporo.










