Huye: Hateguwe irushanwa ry’umukino gakondo w’Igisoro
Huye: Hateguwe irushanwa ry’umukino gakondo w’Igisoro
Abatuye mu Karere ka Huye bagiye kwishimira irushanwa ry’umukino w’Igisoro ryateguwe ku nshuro ya kabiri, mu rwego rwo kwishima no gukundisha ababyiruka umukino w’igisoro.
Iry’iyi nshuro ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura 2025, aho rizabera mu Murenge wa Tumba ku wa 31 Kanama 2025, riteguwe na Huye Igisoro Club, Umuryango w’Abakinnyi (ababuguzi) b’Igisoro bo mu Karere ka Huye.
Ni irushwa ryitabirwa n’abaturuka imihanda yose barimo abo mu turere twa Ngoma, Kamonyi, Nyaruguru n’Umujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Mukuru wa Huye Igisoro Club yateguye iri rushanwa, Ngabonziza Donat, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bariteguye mu rwego rwo kwizihiza Umuganura, ari na ko basigasira umuco Nyarwanda w’ubusabane n’ibiganiro.
Ati ‘‘Umukino w’igisoro ni mwiza, utuma abantu basabana, iyo abantu babuguza ari babiri baba bahindutse inshuti. Ni umukino kandi burya werekana gutekereza k’ubwenge bwa muntu kandi ababireba bakishima.’’
Ngabonziza yakomeje avuga ko uyu mukino bawukina bagamije ko utacika kuko na wo uri mu bigize umuco Nyarwanda, kandi bigahuza n’uko Huye na yo ifatwa nk’igicumbi cy’umuco.
Mbonigaba Julien, umwe mu bari babuguza, akaba no mu itsinda ryateguye iri rushamwa, yavuze ko na we yishimira uyu mukino kuko utyaza ubwonko kandi ukanongera imishyikirano y’ababuguza.
Yavuze ko iri rushanwa riri mu murongo wo kwishima ariko banasigasira umuco w’igihugu, batoza abato ngo na bo bazasigarane uwo murage w’abakurambere.
Ati ‘‘Uyu mukino benshi bawuzi nk’umukino w’abasaza. Ariko twanibaza tuti ‘ese igihe abo basaza bazaba batakiriho, bizagenda bite? Tuzawureke uzimire ?’ Ni yo mpamvu rero natwe tuwukina kugira ngo bizanagere kuri barumuna bacu utazacika kuko ubumbatiye ibigeza abawukinnye ku bumwe kuko ubamo ibiganiro n’ibyishimo.’’
Mbonigaba yakomeje avuga ko abantu bakwiye kurushaho kujya bitabira iri rushanwa ku buryo ryazagera ku rwego rwisumbuyeho, cyane cyane ko ari umukino uri mu mikuru u Rwanda rufite.
Mu irushanwa rya none harakina ababuguzi 24 n’abarifana barenze 300, aho umukuru mu babuguza afite imyaka 61 naho umuto muri bo afite imyaka 32.
Biteganyijwe ko uganza (utsinda) abandi bose yegukane ibihembo bitandukanye birimo n’igikombe cyanditseho amazina ye.
Igisoro ni umwe mu mikino gakondo yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 1510 ku ngoma y’Umwami Ruganzu II Ndoli, ukaba ukinanwa ubuhanga bwinshi hifashishijwe insoro (zimeze nk’utubumbe duto) bagenda betereka mu twobo twabugenewe ku gikoresho kitwa igisoro, bikanavugwa ko yawuhimbye ashingiye ku ntambara yarwanaga.
Amateka agaragaza ko n’Umwami Ruganzu Ndoli yawukinnye kuko hirya no hino mu gihugu hari ibimenyetso byamwitiriwe nko ku Bitare bya Mpushi muri Kamonyi ahari igisoro, ikibumbiro, amajanja y’imbwa ze n’intebe yicaragaho.





