Ibihano biragwira , Uwabaye Ministiri w’Intebe ukunzwe cyane yakatiwe igifungo giteye ubwoba
Ibihano biragwira , Uwabaye Ministiri w’Intebe ukunzwe cyane yakatiwe igifungo giteye ubwoba
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Pakisitani, Imran Khan yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 muri gereza.
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Pakisitani, Imran Khan yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, nkuko ibitangazamakuru bya Leta n’umuvugizi w’ishyaka rye babitangaje, mu rubanza rutavugwaho rumwe rujyanye n’inyandiko yasohotse ivugwa ko ikubiyemo amabanga ya leta bituma ashinjwa kumena amabanga ya Leta..
Umuvugizi w’iryo shyaka agira ati: “Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Imran Khan na Visi-Perezida wa PTI (Pakisitani Tehreek-e-Insaf), bakatiwe igifungo cy’imyaka 10 buri wese muri gereza mu rubanza rw’ikoranabuhanga.”
Bwana Khan wirukanwe n’abamurwanyaga nka Minisitiri w’intebe mu 2022, asanzwe akatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo guhamwa na ruswa. Yavuze ko ibi ibirego byose aregwa bitewe na politiki.
Urubanza ryabaye mu ibanga rikomeye rubaye mugihe habura icyumweru ngo habe amatora rusange.





