’Ibya Yesu ni ku Murongo’ yakatiwe nyuma y'uko raporo y’abahanga igaragaza ko umwana ari uwa Silas Nzabahayo

Jun 14, 2025 - 05:29
 0
’Ibya Yesu ni ku Murongo’ yakatiwe nyuma y'uko raporo y’abahanga igaragaza ko umwana ari uwa Silas Nzabahayo

’Ibya Yesu ni ku Murongo’ yakatiwe nyuma y'uko raporo y’abahanga igaragaza ko umwana ari uwa Silas Nzabahayo

Jun 14, 2025 - 05:29

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Nzabahayo Silas wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nka ‘Ibya Yesu ni ku Murongo’, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 13 Kamena 2025.

Nzabahayo Silas yatawe muri yombi kuri 19 Gicurasi 2025, agezwa imbere y’urukiko bwa mbere ku wa 5 Kamena 2025 ariko iburanisha riza gusubikwa kuko nta munyamategeko yari afite.

Urubanza rwimuriwe ku wa 10 Kamena, ari bwo yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo aburana ahakana icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari umukozi we wo mu rugo wari ufite imyaka 17.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyo cyaha bukanagaragaza ko uwo mukobwa yamuteye inda akaba yaranabyaye.

Bwagaragaje ko umwana wabyawe yakorewe isuzuma ry’uturemangingo ndangasano ADN, raporo y’abahanga igaragaza ko umwana ari uwa Silas Nzabahayo.

Bwari bwasabye ko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje kandi ari bwo buryo bwiza bwatuma adatoroka ubutabera cyangwa kubangamira iperereza.

Urukiko rwasuzumye niba hari impamvu zikomeye zituma Nzabahayo akekwaho ibyaha akurikiranyweho no gusuzuma niba yakurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo cyangwa adafunzwe.

Ku bijyanye n’impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Nzabahayo afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rwategetse ko Nzabahayo Silas afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza.

Rwibukije ko kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu uhereye igihe urubanza rusomewe.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍