Icyerekezo gishya cya Visit Rwanda nyuma yo gutandukana na Arsenal
Icyerekezo gishya cya Visit Rwanda nyuma yo gutandukana na Arsenal
Nyuma y’imyaka umunani Arsenal ikorana n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, amasezerano azashyirwaho akadomo muri Kamena 2026 ubwo umwaka w’imikino wa 2025/26 uzaba urangiye. Ibyo bivuze ko iyi kipe iyoboye Shampiyona y’u Bwongereza itazongera kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB, rwasobanuye ko kuba aya masezerano ageze ku musozo bitatewe no kutumvikana, ahubwo bishingiye ku kuba rwarashatse kwagura imbibi z’aho rwiteze umusaruro kurusha.
Impamvu amasezerano atongerewe
RDB isobanura ko nyuma y’imyaka umunani ikorana na Arsenal, yabonye inyungu ikomeye kuko isura y’igihugu yahindutse. Shampiyona y’u Bwongereza ni imwe mu zirebwa cyane kuko nibura abarenga miliyari 4 bayikurikira buri mwaka.
Gusa mu isesengura ryakozwe, byagaragaye ko umubare munini wa ba mukerarugendo basura u Rwanda baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kuba mu Bwongereza.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 647$ mu 2024 avuye mu bukerarugendo, intego ni uko ayo mafaranga agomba kuzaba ageze kuri miliyari 1$ mu 2029.
Arsenal ni imwe mu makipe u Rwanda rwagiranye amasezerano na yo yafashije mu kuzamura uwo mubare. N’ikimenyimenyi, nibura imyenda ya Arsenal irenga milyoni 1,5 buri mwaka yashyirwaga ku isoko iriho ikirango cya Visit Rwanda, kandi muri Stade ya Arsenal, Visit Rwanda ikagaragazwa ku mikino.
Amaso yerekejwe muri Amerika
Amakuru avuga ko nyuma yo kubona ko u Rwanda rufite isoko rinini rya ba mukerarugendo muri Amerika, rwahisemo kuba ari ho rwerekeza amaso, rutangira imikoranire n’amakipe yo muri NFL na NBA.
Ni mu gihe kandi rwari rufite amahirwe yo kuba rwavugurura amasezerano na Arsenal mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Ariko mu isesengurwa ryakozwe, byagaragaye ko byaba byiza gushyira imbaraga aho rubona inyungu ikomeye yarufasha kugera ku ntego zarwo.
LA Clippers na LA Rams ziherutse gusinyana amasezerano na Visit Rwanda, yombi ni amakipe aherereye mu Mujyi wa Los Angeles, umwe muri ibiri ituwe n’abantu bakize muri Amerika nyuma ya New York.
LA Clippers ikina NBA mu gice cyo mu Burengerazuba (Western Conference) hamwe n’amakipe nka Los Angeles Lakers, Golden State Warriors, Sacramento Kings na Phoenix Suns.
LA Rams ni ikipe ya nyiri Arsenal, Stan Kroenke, ndetse ifite stade iri mu za mbere zigezweho ku Isi yitwa SoFi Stadium. Ni imwe mu makipe yubashywe muri NFL kuko yatwaye iyi shampiyona inshuro enye zirimo Super Bowl iheruka kwegukana mu 2021.
Abasesenguzi bagaragaza ko kujya i Los Angeles, ahantu hari abantu bafite amafaranga, kandi umubare munini wabo wiganjemo abageze mu myaka iri hejuru ya 50 ikunze kuranga ba mukerarugendo, ari ugutekereza neza ku ruhande rwa RDB mu rwego rw’ubucuruzi cyane ko ifite ubunararibonye yakuye mu myaka umunani ikorana na Arsenal.
Inyungu u Rwanda rwakuye mu mikoranire na Arsenal
Ubwo u Rwanda rwasinyanaga amasezerano na Arsenal, rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kibikoze. Ni amasezerano yatumye isura yarwo ku ruhando mpuzamahanga ihinduka, abantu benshi barumenya nk’igicumbi cy’ubukerarugendo bugezweho, ahantu habera inama binatuma ubu Kigali ari iya kabiri muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga inyuma ya Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Byonyine, ingano y’amafaranga u Rwanda rukura mu bukerarugendo yazamutseho 47% kuva imikoranire yatangira.
Byatumye mu mpande zose z’Isi, abantu bamenya u Rwanda ku buryo butari busanzwe.
Atletico, Bayern na PSG; icyerekezo ni ikihe?
Nyuma yo gutandukana na Arsenal, ubu andi makipe y’umupira w’amaguru azaba akorana na Visit Rwanda ni Atletico Madrid, Bayern Munich na PSG. Muri yose, iheruka vuba ni Atletico.
Umwe mu bahaye IGIHE amakuru yavuze ko kujya gukorana na Atletico byari bishingiye kuri gahunda ngari ya RDB yo kwagura imbago z’aho igera n’abo abashoramari na ba mukerarugendo baturuka.
Atletico ni ikipe yo muri Espagne, igihugu gikoresha ururimi rw’Icyesipanyolo cyumvwa n’abarenga miliyoni 636 ku Isi. Ifite ibikombe 11 bya shampiyona, igiheruka yacyegukanye mu 2021.
Gukorana nayo, byahesheje u Rwanda amahirwe yo kugera ku bantu bavuga Icyesipanyolo biganjemo abo muri Amerika y’Amajyepfo mu bihugu nka Brésil, Argentine n’ahandi.
Hari amakuru avuga RDB iba ishaka gukorana nibura n’ikipe imwe muri atatu ya mbere mu gihugu irimo. Ni ko bimeze hose, kuko Rams iheruka igikombe cya NFL mu 2021, Clippers na yo yegukanye igikombe cya ‘Division’ mu 2024.
Byavugwaga ko mbere yo gukorana na Atletico, bahayeho ibiganiro na FC Barcelone, ariko bigenda biguru ntege, mu gihe Atletico yo yagaragazaga ubushake bwihuse bw’imikoranire ndetse ko yari inakomeje kugaragaza ko yiteguye gutanga ibirenze ibiri mu masezerano.
Ayo mahitamo ni yo yasunikiye RDB kuri iyi kipe y’i Madrid.
Muri make, icyerekezo cya Visit Rwanda kiri mu kwagurira isoko mu bice itari isanzwemo, kugira ngo irusheho kumenyekana.
Visit Rwanda yaba iteganya kuzashaka indi kipe mu Bwongereza?
Mu bantu batandukanye IGIHE yaganiriye nabo ku bijyanye no kuba Visit Rwanda ishobora kugaruka mu Bwongereza mu yindi kipe, bose bahuriza ku kuba iyo gahunda nta yihari kuko iyo iza kuba ihari, nta mpamvu yari kuba yo kutongera amasezerano cyane ko imikoranire n’impande zombi yari ihagaze neza.
NBA, Formula One n’amagare
Nyuma y’umupira w’amaguru, icyerekezo cya Visit Rwanda mu bijyanye na siporo kiri muri Basketball binyuze muri NBA. Ni mu gihe kandi u Rwanda rufite intumbero yo kuba Tour du Rwanda yazahinduka irushanwa ryo ku rwego rwa mbere ku Isi [World Tour] mu 2027.
Ibyo bivuze ko mu Rwanda hajya habera amasiganwa y’amagare yitabirwa n’amakipe arimo 18 ya mbere ku Isi, ari nayo afite abakinnyi b’ibihangange muri uyu mukino nka ba Tadej Pogačar na Remco Evenepoel baheruka kugaragara muri Shampiyona y’Isi yabereye i Kigali.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ruherutse gutanga kandidatire yo kwakira isiganwa ry’imodoka Formula One, rukaba igihugu cya mbere kibikoze cyo muri Afurika kuva mu 1992.
Mu gihe rwahabwa kwakira Formula One, yaba ari amahirwe meza yo kongera gukoresha Visit Rwanda mu kugaragaza igihugu ku ruhando mpuzamahanga.
Umwe mu bo twaganiriye yavuze ko “ibiganiro bikomeje” kandi biri kugenda neza, ko mu mezi make aribwo hazamenyekana uko byifashe, gusa yongeraho ko “hari icyizere” cyo kuba rwazandika ayo mateka.





