Nyamasheke: Umusore yakuwe amenyo azira gukunda umukobwa

Dec 18, 2025 - 16:24
 2
Nyamasheke: Umusore yakuwe amenyo azira gukunda umukobwa

Nyamasheke: Umusore yakuwe amenyo azira gukunda umukobwa

Dec 18, 2025 - 16:24

Abagabo babiri bo mu karere ka Nyamasheke bari gushakishwa nyuma yo gukubita , bakagira intere ndetse bagakura amenyo umusore witwa Niyonsenga Léon w’imyaka 23 wiga mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bamuhora umukobwa bigana.

Abavugwaho urwo rugomo ni Mugenzi Janvier w’imyaka 37 na Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 38 bo mu Kagari ka Shara Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke barashakishwa bakekwaho gukubita bagakura amenyo atatu uwo musore.

Niyonsenga yiga mu Rwunge rw’Amashuri (G.S.) Shara mu Murenge wa Kagano, bamugiriye nabi nyuma yo kumusanga yaje gusura uwo mukobwa witwa Nagizemariya Marie w’imyaka 20 bigana mu ishuri rimwe.

Bivugwa ko abo bagabo bashakishwa nyuma yo kumuhohotera ari abagabo ba bakuru w’uyu mukobwa bivugwa ko batungiwe agatoki ko yaje iwabo wa Nagizemariya, ari na ho bamukubitiye.

Umuturage w’aho urwo rugomo rwakorewe yavuze ko uwo musore bari baramubujije gukomeza gukundana n’uwo mukobwa bigana mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Yabwiye itangazamakuru ati “Ubusanzwe aba bombi barigana mu wa Gatandatu wisumbuye muri GS Shara muri aka Kagari. Amakuru duhabwa avuga ko bafitanye ubushuti bariya bagabo ba bakuru b’uyu mukobwa badashaka, bakaba barababujije gukundana, baranga bakomeza urukundo rwabo, bakanasurana.”

Arakomeza ati: “Ubwo aba bagabo bari kuri santere y’ubucuruzi iri aha ku i Shara banywa inzoga, bahamagawe na nyirabukwe ababwira ko n’ubundi umukobwa we ari kumwe n’uwo musore mu nzu, yaje kumusura. Bahise baza, bamusangamo baramufata baramukubita kugeza bamukuye amenyo atatu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yatangaje ko uyu musore ari gukurikiranwa n’abaganga.

Yavuze kandi ko abamuhohoteye bagishakishwa batarafatwa.

Ati “Igihari ni uko umusore yakubiswe, akanakurwa ayo menyo, azizwa uwo mukobwa bigana, bivugwa n’abaturage ko ari inshuti ye yari yasuye iwabo mu rugo. Abamuhohoteye bahise bacika turacyabashakisha, ibindi tuzabimenya bafashwe cyangwa umusore yorohewe akaduha amakuru neza, kuko kugeza ubu ibyo bamujijije babivuga kwinshi.”

Yasabye abaturage kwirinda urugomo no gushaka kwihanira kuko bibujijwe, ugize icyo apfa n’undi bakegera ubuyobozi bugakemura ikibazo iyo gihari aho guhohoterana bigeza ku gukomeretsanya.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure