Impanuka ikomeye ibereye I Rwamagana

Aug 10, 2025 - 08:55
 0
Impanuka ikomeye ibereye I Rwamagana

Impanuka ikomeye ibereye I Rwamagana

Aug 10, 2025 - 08:55

Ni impanuka ikomeye yabereye mu muhanda Rwamagana-Kigali ikaba yari yafunze umuhanda igihe kingana n'isaaha

Ni impanuka yabaye  kuwa 09 kanama 2025 yabereye mu muhanda Kigali-Rwamagana ikaba yafunze umuhanda igihe kingana n'isaaha aho imodoka eshatu zari zagonganye imodoka ya vatiri yo mu bwoko bwa callina ifite purake RAB 132M ubwo yaturukaga mu gice cya Rwamagana yerekeza I Kigali igeze ahazwi nko  ku kijumba yaje kudepasa imodoka nyinshi maze mu kudepasa ihura na coaster ifite purake RAB 716k itwara abagenzi muri agence ya international.

Uwarutwaye imodoka ya coaster nyuma yo kubona ko utwaye ivatiri ya depashe nabi ava mu muhanda maze aparika ku ruhande maze ivatiri ihita igonga coaster maze imaze kugonga coaster isubira mu muhanda aho yaje guhita igongwa n'ikamyo yo mu bwoko bwa Actros yavaga mu gice cya Rwamagana yerekeza mu mujyi wa Kigali maze ivatiri ihita iba ubushwangi mbese nukuvuga ngo irangirika ku buryo bukomeye. 

Ariko kubwamahirwe Imana ikinga ukubuko abari mu ivatiri barakomereka gusa bahita bajyanwa ku bitaro bya karere ka Rwamagana yaba abari muri coaster ndetse no mu ikamyo ntanumwe wagize icyo aba gusa imodoka zo zangiritse ariko cyane cyane ivatiri niyo yangiritse cyane. 

Bamwe mu babonye iyo mpanuka iba bavuze ko uwari utwaye ivatiri ariwe uri mu makosa kuko ngo yirukankaga cyane kandi ngo akadepasa ahantu habi mu modoka nyinshi. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089