Imyidagaduro: Ibyo wamenya ku mukunzi wa Miss Kenza, Umunyarwandakazi wabaye ’Miss Belgique’
Imyidagaduro: Ibyo wamenya ku mukunzi wa Miss Kenza, Umunyarwandakazi wabaye ’Miss Belgique’
Miss Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ufite inkomoko mu Rwanda, yifurije isabukuru y’amavuko umukunzi we amwibutsa ibihe byiza baherutse kugiranira mu rw’imisozi Igihumbi.
Aba baheruka mu Rwanda mu minsi ishize, bahagiriye ibihe byiza by’ibiruhuko ari nabyo Miss Kenza yibukije umukunzi we ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.
Umukunzi wa Miss Kenza ubusanzwe yitwa Seppe D’Espallier, ni umusore wujuje imyaka 25 y’amavuko akaba ari gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ‘Biomedical’.
Uretse ibijyanye n’amasomo ye, Seppe D’Espallier, asanzwe ari umukinnyi wa Basketball ufite izina rikomeye mu Bubiligi wanyuze mu ikipe ya Antwerp Giants imyaka ibiri mbere y’uko asinyira Kortrijk Spurs bakunze kwita ‘House of Talents Spurs’ mu 2023.
Miss Kenza usanzwe ari Umunyamideli wabigize umwuga, avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda witwa Gakire Joselyne na Se w’umubiligi.
Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n’ayisumbuye, ubu ni naho akorera, ari naho yakundaniye na Seppe D’Espallier.







