Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’amashuri mashya n’ingamba zo kurengera ibidukikije
Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’amashuri mashya n’ingamba zo kurengera ibidukikije
Inama y’Abaminisitiri, yateranye kuwa gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2025. Iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje imyanzuro igamije kwihutisha iterambere ry’igihugu, cyane cyane binyuze mu guhanga udushya no guteza imbere ubucuruzi.
Mu byemezo byafashwe, harimo gutanga ubutaka ku Ishuri Rikuru rya Africa Health Sciences University rizigisha iby’ubuvuzi, ndetse no kwemerera International Covenant College gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga. Iri shuri rizatangirana amasomo y’Itangazamakuru, Ikoranabuhanga n’Uburezi bw’ibanze, mbere yo kwagura gahunda zaryo.
Hanemejwe kandi gahunda nshya igamije kurengera ibidukikije, aho hashyizweho uburyo bwo kugenzura imyuka ihumanya ikirere isohoka mu binyabiziga n’amapikipiki, hagamijwe kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.
Mu mibanire mpuzamahanga , Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bashya mu Rwanda, barimo abaturutse mu bihugu nka Misiri, Mali, Lesotho, Georgia, Gambia, Mexico, Slovakia n’abandi bahagarariye imiryango nka UNHCR na AFD.
Ibi byemezo byasinyweho bwa mbere na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, nyuma yo gutangira inshingano ze.







