Ingengabihe y'amasomo mu mashuri abanza n'ayisumbuye | School Calendar 2025-2026
Ingengabihe y'amasomo mu mashuri abanza n'ayisumbuye | School Calendar 2025-2026
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y'umwaka w'amashuri wa 2025/2026, uzatangira ku wa 08 Kanama 2025 ugasozwa ku wa 24 Nyakanga 2026.
Igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 8 Nzeri 2025 kigasozwa ku wa 19 Ukuboza 2025.
Nyuma y’ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri, abanyeshuri bazasubukura igihembwe cya kabiri ku wa 5 Mutarama 2026 kugeza ku wa 3 Mata 2026. Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 20 Mata 2026 gisozwe ku wa 3 Nyakanga 2026, hanyuma abanyeshuri bajye mu kiruhuko cy’amezi abiri.
Minisiteri y’Uburezi kandi, yatangaje ko ibizamini ngiro (National Practical Examinations) mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS), amashuri nderabarezi (TTC), ibijyanye n’ibaruramari n’andi masomo bizatangira ku wa 1 Kamena kugeza ku wa 19 Kamena 2026.
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizaba kuva ku wa 7 Nyakanga kugeza ku wa 9 Kanama 2026, naho ibisoza ayisumbuye mu byiciro byose bitangire ku wa 15 Kanama birangire ku wa 24 Kanama 2026.
Byongeye, MINEDUC yibukije ko kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali hagati ya tariki 21–28 Nzeri 2025, amashuri ari mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo by’agateganyo, hakazatangazwa gahunda zayo zihariye nyuma.







