Inkomoko ya Miliyari 85,6 Frw zongerewe mu ngengo y’imari ya 2023/2024
Inkomoko ya Miliyari 85,6 Frw zongerewe mu ngengo y’imari ya 2023/2024
Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023/2024 yanganaga na miliyari 5.030 Frw iherutse kuvugururwa, yongerwaho miliyari 85,6Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yamenyesheje abadepite ko kugira ngo Guverinoma irangize neza uyu mwaka w’ingengo y’imari, yongereyeho miliyari 85,6 Frw, bitewe n’impamvu zirimo kuba mu ngengo y’imari isanzwe n’iy’iterambere haragaragaye ibyuho.
Depite Muhongayire Christine yabwiye Minisitiri Ndagijimana ko aya mafaranga yongerewe ku ngengo y’imari ari menshi, amubaza aho guverinoma yayakuye.
Yagize ati “Umuntu arebye ubukungu bw’Isi uko bumeze n’ibibazo biriho bizenguruka ku Isi, yakwibaza aya mafaranga muri iyi minsi mikeya yiyongereye aho yaturutse.”
Minisitiri Ndagijimana yasubije ko aya mafaranga yavuye mu nkunga, impano ndetse no mu mishinga y’imbere mu gihugu.
Ati “Aya mafaranga menshi ahanini ava ku mpano no ku nguzanyo zazamutse, noneho akenshi, mu bikorwa bitandukanye ndetse no mu mishinga yihariye.”
Guverinoma igaragaza ko amafaranga yose yinjiye mu isanduku ya Leta kuva muri Nyakanga kugera muri Nzeri 2023 agera kuri miliyari 881,3 Frw akaba yariyongereyeho agera kuri miliyari 15,2 ugereranyije na miriyari 866,1 yari ateganyijwe bitewe ahanini n’inkunga z’amahanga n’andi mafaranga atari imisoro yarenze ayari yitezwe.
Ku bijyanye n’inkunga z’amahanga, guverinoma igaragaza ko hinjiye miliyari 171.6 Frw, harengaho miliyari 25,7 ku yari ateganyijwe. Uku kwiyongera kwatewe n’inkunga zagombaga gutangwa mu 2022/2023, zitangwa muri uyu mwaka wa 2023/2024.
Guverinoma igaragaza kandi ko andi mafaranga atari imisoro yinjiye yarenzeho miliyari 21,7 Frw ku yari ateganyijwe kwinjira agera kuri miliyari 105,6 Frw bitewe n’amafaranga yakusanyijwe avuye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, ibihano n’amande yarenze ayari ateganyijwe.
Depite Muhongayire yabajije aho amafaranga yongerewe mu ngengo y'imari yavuye
Inteko Rusange y'Abadepite yemeye ingengo y'imari ivuguruye





