Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu 188
Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu 188
Inkubi y’Umuyaga yitwa Kalmaegi yahitanye abarenga 188 muri Philippines n’abandi batanu muri Vietnam, mu gihe yahise yerekeza muri Cambodia kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2025
Iyi nkubi y’umuyaga yari ku muvuduko wa kilometero 149 mu isaha. Imijyi imwe yo muri Vietnam ku wa 7 Ugushyingo 2025 yari yuzuye imyanda n’ibisigazwa bikomoka ku byangijwe n’uyu muyaga uvanze n’imvura nyinshi.
BBC yanditse ko uyu muyaga ubu werekeje muri Cambodia na Laos.
Muri Vietnam uyu muyaga warimbuye ibiti, usambura inzu, ukura amadirishya mu nzu ku buryo abantu bahungishirijwe mu bigo by’amashuri n’izindi nyubako za Leta.
Vietnam yohereje abasirikare n’abasivili barenga ibihumbi 260 mu bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n’uyu muyaga.
Leta ya Vietnam yatangaje ko mu bice bifite ubutumburuke buri hasi biteganyijwe ko hashobora kubaho umwuzure.
Mu cyumweru gishize Vietnam yibasiwe n’imvura nyinshi yahitanye abantu 50.





