Inzuki zirashe zikomeretsa abantu 9, umwana w’imyaka 7 ahasiga ubuzima"
Inzuki zirashe zikomeretsa abantu 9, umwana w’imyaka 7 ahasiga ubuzima"
Bugesera: Umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko yapfuye ariwe n’inzuki, abandi umunani zirabazahaza. Uumuzinga w’umuturage wari mu giti hafi y’urugo rwabo wituye hasi bitewe n’imvura nyinshi yagwaga, maze inzuki zirara mu bari aho zitangira kubadwinga.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki 17 Kanama 2025, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), mu Mudugudu wa Ruhehe uri mu Kagali ka Batima mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera.
Nsengiyumva Emmanuel, se wa Uwizeyimana Florence w’imyaka irindwi wazize imbori z’inzuki zororerwaga mu rugo rwa Nkiriyumwana Emmanuel, yatangaje ko umuzinga wituye hasi maze inzuki zirara mu bana bari aho zirya abarenga umunani.
Icyakora uwo mwana w’umukobwa we yari yazahaye cyane agwa mu maboko ye ubwo yari amujyanye kwa muganga.
Ati “Nibwo navuye ahantu, hari ahantu naringiye mu nama z’ubukwe nza ntashye mu rugo nsanga inzuki zirikurya abaturanyi n’abandi bana bari mu mudugudu, nahise nihutira gufata uwange nari nsanze zimaze kumurya, mpita mwambika mujyana kwa muganga, nageze kuri ‘post de sante’ ya Mazane, umwana yamaze kwitaba Imana.”
Uyu mubyeyi yasobanuye ko inzuki zariye umwana mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude, yatangaje ko intandaro y’impanuka, yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka by’umwihariko uwabuze uwabo, asaba abaturage gukumira impanuka nk’izi bororera inzuki ahabugenewe.
Ati “Tubabwira ubutumwa bw’uko batagomba kororera inzuki hafi yaho batuye.”
Uwizeyimana Florence w’imyaka irindwi y’amavuko yashyinguwe ku wa Mbere wa tariki 18 Kanama 2025.
Henriette UWAMAHIRWE







