Iraq : Abaryamana bahuje ibitsina bahagurukiwe, bazajya bafungwa imyaka myinshi kuburyo bazavamo bitekerejeho neza
Iraq : Abaryamana bahuje ibitsina bahagurukiwe, bazajya bafungwa imyaka myinshi kuburyo bazavamo bitekerejeho neza
Inteko Ishinga Amategeko ya Iraq yatoye umushinga w’Itegeko ribuza abaryamana bahuje ibitsina, aho abazajya bafatirwa muri ibyo bikorwa bazajya bahanishwa gufungwa imyaka iri hagati ya 10 na 15.
Iri tegeko ryari risanzweho muri Iraq mbere y’uko Amerika yigabiza icyo gihugu mu 2003, ari nabwo yarikuragaho burundu.
Uretse abaryamana bahuje ibitsina, ababishyigikira cyangwa bakabyamamaza nabo bazajya bafungwa imyaka irindwi, mu gihe abihinduje igitsina bo bazajya bahanishwa gufungwa umwaka umwe kugera kuri itatu.
Kuva mu 1980, abaryamana bahuje ibitsina bahanishwaga kwicwa n’imiryango yabo, ibi biza guhinduka mu 1993 ubwo bahanishwaga igihano cy’urupfu, cyashoboraga gukorwa n’abandi bantu batari abo mu miryango yabo.
Mu 2003, Guverineri Paul Brenner wari uhagarariye inyungu za Amerika muri Iraq ubwo Leta yayo yakurwagaho, yakuyeho iryo tegeko, ndetse kugeza ubu ntabwo abanyamuryango ba LGBTQ, barimo n’abaryamana bahuje ibitsina, bagiraga ibihano runaka bafatirwa.
Iraq kandi yakuyeho ikoreshwa ry’amagambo nka ’homosexuality’, risaba itangazamakuru kujya rikoresha andi magambo.







