Joe Biden yagarutse kucyatumye ahagarika kwiyamamaza
Joe Biden yagarutse kucyatumye ahagarika kwiyamamaza
Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwa mbere yavuze ku mwanzuro aherutse gufata wo kwivana mu bahatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu ahagarariye ishyaka ry’aba-democrates.
Ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 nibwo Biden yatangaje ko ahariye Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida, ngo amusimbure mu bazahagararira ishyaka mu matora ya Perezida azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.
Biden kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ari umwanzuro ugoye yafashe, ariko wari ukenewe kuko igihugu gikeneye amaraso mashya.
Ati “Uyu mwanya ndimo ndawubaha cyane ariko igihugu cyanjye ngikunda kurushaho. Ni icyubahiro kuba narabaye Perezida ariko kurengera demokarasi yacu iri mu kaga ntekereza ko aribyo by’ingenzi kurusha ikindi cyose.”
Biden w’imyaka 81 yavuze ko aho igihugu kigeze gikeneye amaraso mashya akigeza ku rundi rwego.
Ati “ Nta kintu na kimwe cyaza mbere ya demokarasi yacu zaba inyungu z’umuntu ku giti cye. Nafashe umwanzuro wo guha inkoni abakiri bato.”
Biden kandi yavuze ko Kamala Harris yahisemo ngo amusimbure atamwibeshyeho, kuko mu myaka ine bamaze amubereye Visi Perezida yamweretse ko ashoboye.
Biden yari yemerewe kwiyamamariza manda ya kabiri, icyakora guhera muri Kamena ubwo yahuriraga mu kiganiro mpaka na Donald Trump ushaka indi manda, yagiye ku gitutu cyo guharira undi mukandida ufite imbaraga zo guhangana na Trump.
Impamvu ni uko Biden yitwaye nabi, ibibazo bimwe ntabashe kubisubiza kubera intege nke n’izabukuru, ku buryo byagaragariraga buri wese ko bizamugora gutsinda Trump.







