Kabuga Félicien agiye gufatirwa umwanzuro wogukomeza gufungwa,cyangwa kurekurwa
Kabuga Félicien agiye gufatirwa umwanzuro wogukomeza gufungwa,cyangwa kurekurwa
Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, ruzafata umwanzuro uzagena niba Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi arekurwa cyangwa se azakomeza gufungwa.
Kabuga aracyafunze n’uru rwego nubwo tariki ya 7 Kanama 2023, rwafashe umwanzuro wo kutamuburanisha kubera uburwayi bwo mu mutwe bukomeye bwatumye abura ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu rubanza rwe.
Gukomeza gufungwa kw’uyu mukambwe Kabuga gushingiye ku kuba nta gihugu na kimwe cyemeye kumwakira, uretse u Rwanda, gusa we n’umuryango we bakaba badashaka ko ahajyanwa.
Ku tariki 25 Nzeri 202, biteganyijwe ko aribwo IRMCT izafata umwanzuro ku hazaza ha Kabuga, niba akomeza gufungwa cyangwa afungurwa.
Mu gihe IRMCT yafata icyemezo ko afungurwa, izatangaza igihugu azajyamo n’uko azakomeza gukurikiranwa nyuma yo gufungurwa ndetse mu gihe habura igihugu kimwakira, byitezwe ko IRMCT izafata umwanzuro ko akomeza gufungwa.
Nyuma y’imyaka 26 Kabuga ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyumusaza ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa mu 2020 ku myaka 84.
Umuryango wa Kabuga uracyatsimbaraye usaba ko yafungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Bufaransa.
Ubushinjacyaha bwa IRMCT tariki ya 9 Nzeri 2025 bwagaragaje ko ibihugu byose by’i Burayi Kabuga yifuje kujyamo byamwanze, bityo ko kumwohereza mu Rwanda ari yo mahitamo yonyine.
Ubu Bushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz bwibukije abacamanza bo muri IRMCT ko n’u Buholandi buherereyemo kasho ya Loni bwarahiye ko butazemera ko Kabuga afungurwa ngo abe ku butaka bwabwo.
Muri Gicurasi 2025, ingingo yo kurekura Kabuga by’agateganyo yagiweho impaka muri IRMCT. Umucamanza Carmel Agius yasobanuye ko kumufungura bitakoroha.
Félicien Kabuga yavutse mu 1935, muri Segiteri Muniga, Komine Mukarange muri Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Inyandiko ya IRMCT, yashyizweho umukono na Serge Brammertz, igaragaza ko ibyaha Kabuga ashinjwa yabikoze ubwo yari umucuruzi ukomeye n’umwe mu barwanashyaka bakomeye b’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.
Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi mu Maperefegitura y’Umujyi wa Kigali, Kibuye na Gisenyi ndetse binavugwa ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.
Kabuga ashinjwa ko afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







