Kamonyi: Polisi yarashe abajura batatu batemaga abaturage bakoresheje imipanga
Kamonyi: Polisi yarashe abajura batatu batemaga abaturage bakoresheje imipanga
Hatangiye iperereza ryimbitse nyuma y’uko abapolisi bari mu kazi, batabaye bahakwa gutemwa n’abagabo batatu bitwaje imihoro, bateye akabari mu murenge wa Ngamba, bagatema abaturage bane bakabakomeretsa, abapolisi barashe bica “ayo mabandi atatu” nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Nyara y’Amajyepfo yabibwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru.
Aya makuru yageze ku kinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru mu masaha y’ijoro ku wa Gatatu, avuga ko hari abagabo b’ibisambo bateye akabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro, mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi bafite imihoro n’ibyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yadutangarije ko abakomerekejwe “n’ayo mabandi ku baturage bane, ari bo Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent, Ndayisenga Floribert na Mwenedata Samuel.
Aba baturage bajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Yagize ati “Polisi yarashe amabandi atatu yagaragaye mu bikorwa bigayitse by’ubugome, aho barimo gutema abantu babacuza ibyabo.”
Polisi irahumuriza abaturarwanda, ikibutsa kandi ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko ibindi bisobanuro bizaboneka nyuma y’iperereza ry’imbitse.
“Ibisambo” byarashwe nyuma y’uko nta minsi ishize, Polisi itaye muri yombi abagabo batatu bafashwe amashusho muri Kigali bambura umugore, ndetse bakamutema.







