Kamonyi: Polisi yataye muri yombi uwiyitaga umupfumu
Kamonyi: Polisi yataye muri yombi uwiyitaga umupfumu
Mu karere ka kamonyi polisi yataye muri yombi umugabo watekeraga imitwe abaturage maze akabarya amafaranga ababeshya ko afata abajura akoresheje uruhereko.
Mu karere ka kamonyi mu murenge wa nyamiyaga Akagari ka kidahwe uwiyitaga umupfumu maze akarya abaturage amafaranga abebeshya ko afata abajura akoresheje imiti ya gipfumu irimo uruhereko yafashwe na polisi maze imuta muri yombi.
Kuwa 30 nyakanga nibwo uyu mugabo yahamagaye ndengeyintwari venuste wari wamuhaye akazi ko gufata abajura bamwiba ibitoki amubwirako umuti wakoze ko umwe mubamwiba ibitoki yamaze gufatwa n'uruhereko maze abaturage barahurura bahageze basanga hari umugabo wamatanye n'insina atavuga atanyeganyega maze isazi imuca mu maso arayiyama bahita bacyeka ko iyi nsina yayifatishijwe ko ashobora kuba yabivuganye n'umupfumu kugirango barye amafaranga.
Abaturage bahise bamuhubanuza kuri iyo nsina bamukubita hasi maze bahita bamufatana nuwiyitaga umupfumu maze batabaza inzego z'umutekano yamaze zijya kumuta muri yombi.
Uyu Ndengeyintwari venuste yavuze ko uyu wiyita umupfumu yari yamurangiwe nundi ariko agacyeka ko bari babisezeranye kugirango bamurye amafaranga dore bari basezeranye ko umuti numara gukora baramutegeka amafaranga abaha.
Umuvugizi wa polisi mu ntara ya majyepfo yavuzeko ko abo bagabo bacyekwaho gutekera umutwe abaturage ngo barabafatira abajura batawe muri yombi. Abafashwe bose uko ari babiri ubu bafungiye kur station ya polisi ya Mugina mugihe RIB yatangiye iperereza. Yongeyeho ati "polisi irashimira abaturage bakeje kuyigaragariza icyizere batangira amakuru ku gihe kandi vuba" .







