Karongi: Inzego z'umutekano ziri guhigisha uruhindu umukobwa w'imyaka 21 wiraye mu rutoki rwa se wabo akarutema rwose
Karongi: Inzego z'umutekano ziri guhigisha uruhindu umukobwa w'imyaka 21 wiraye mu rutoki rwa se wabo akarutema rwose
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Karongi zatangiye gushakisha umukobwa witwa Niyigena Clarisse, w’imyaka 21, wiraye mu rutoki rwa se wabo, ararutema bapfuye amafaranga y’ikimina.
Niyigena watemye urutoki rwa Bizimana André, ni uwo mu Mudugudu wa Gatiti, Akagari ka Rwufi, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi.
Amakuru avuga ko nyuma yo gutongana na se wabo, uyu mukobwa yafashe umuhoro atemagura insina 18 ziriho ibitoki, na byo arabicoca, ndetse anatema izindi 36 ahita acika.
Umuturanyi wabo yabwiye IMVAHO NSHYA dukesha iy'inkuru ko intonganya zaturutse ku mafaranga y’ikimina 35,000 Frw Bizimana yagombaga guha Niyigena ariko ntayamuhe yose.
Yagize ati: “Ni amafaranga 35,000 y’ikimina twumvise ko se wabo yagombaga kumuha, ariko ntayamuhe yose; umukobwa biramurakaza arikubita arayanga.”
Undi muturanyi avuga ko uwo mukobwa yihutiye kwangiza urwo rutoki mu gihe Mudugudu yari yamenye icyo kibazo bagiye kugishakira ibisubizo.
Yagize ati: “Yaracitse, arashakishwa kandi ntazabura gufatwa ngo abiryozwe.”
Ntaganda Wilson, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, yavuze ko uyu Niyigena asanzwe anywa inzagwa cyane, yari yaranyweye iz’agaciro k’ibihumbi 10 Frw mu kabari ka se wabo akanga kuzishyura.
Ati: “Kubera ko ikimina bahuriyeho se wabo ari muri komite yacyo, hari amafaranga 35,000 bagombaga kumuha; Se wabo arayafata ngo ayamushyire aniyishyureho, ayo 10,000 amuhe, 25,000 asigaye.”
Yakomeje avuga ko uwo Niyigena yasabye se wabo kumuha amafaranga yose, ko ayo 10,000 azayashaka akayamuha, ariko se wabo abona nta buryo bundi azayabona, ayo namucika.
Gitifu Ntaganda yavuze ko Niyigena yahise yirara mu rutoki rwa se wabo, arutemagurira hasi, anajya mu nsina zari hafi kwana nazo, arazitemagura.
Ati: “Turacyamushakisha ku bufatanye n’abaturage, kandi turatanga icyizere ko byanze bikunze azafatwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu yasabye abafata amadeni kuyishyura, kandi ababerewemo amafaranga bakirinda gufatira ku ngufu, ahubwo bakagana ubuyobozi.





