Kenya: Polisi iriguhangana bikomeye nabakomeje kwigaragambya

Aug 9, 2024 - 08:18
 0
Kenya: Polisi iriguhangana bikomeye nabakomeje kwigaragambya

Kenya: Polisi iriguhangana bikomeye nabakomeje kwigaragambya

Aug 9, 2024 - 08:18

Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Kanama, Abapolisi ba Kenya bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya amatsinda mato mato y’abigaragambyaga bari bateraniye i Nairobi, mu gifatwa nk’umunsi mushya w’igikorwa cyo kurwanya Perezida William Ruto .

Inkuru dukesha AFP ivuga ko mu gace ko hagati mu murwa mukuru wa Nairobi gakorerwamo ubucuruzi hari huzuye Abapolisi bazenguruka mu mihanda.

Hari hashyizweho za bariyeri mu masangano y’imihanda minini kandi amaduka menshi yari afunze.

Gusa, bitandukanye no mu minsi ishize, iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu mbarwa bavugaga bati “turi abanyamahoro”.

Kenya yari iherutse guhungabanywa n’ibyumweru by’imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko rimwe na rimwe yagiye igwamo abantu, yamagana ubuyobozi bwa Perezida Ruto, bumaze imyaka ibiri.

Ubwo Perezida Ruto yakurikiranaga irahira ry’abaminisitiri muri guverinema ivuguruye, mu bilometero bike uvuye ahaberaga imyigaragmabyo, polisi yarashe ibyuka biryana mu maso i Nairobi rwagati, ahari ibikorwa by’ubucuruzi kandi abantu batari bake batawe muri yombi.

Uretse ibyo, imihanda yasaga ahanini n’ituje, aho abantu bake bari bakomeje imirimo yabo ya buri munsi.

Mu mujyi wa Mombasa uri ku nyanja y’u Buhinde, urujya n’uruza rwari urusanzwe kandi nta kimenyetso cy’akajagari cyahabonekaga kimwe no mu Mujyi wa Kisumu mu burengerazuba. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06