Kenya: Umugabo yituye hasi ahita apfa mu gihe yari arimo gutanga ubuhamya mu rukiko
Kenya: Umugabo yituye hasi ahita apfa mu gihe yari arimo gutanga ubuhamya mu rukiko
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya yituye hasi ahita apfa mu gihe yari arimo gutanga ubuhamya n’ibimenyetso byerekeranye no kuzungura ubutaka.
Polisi yo kuri sitasiyo ya Bondo yatangaje ko nyakwigendera yapfuye mu buryo butunguranye, ni nyuma yo kwitura hasi ari kuburana mu nzu y’urukiko. Ku wa kane tariki 13 Kamena 2024 nibwo ibi byabereye mu rukiko rwa Bondo.
Nk’uko raporo y’urwego rushinzwe umutekano muri Kenya ibigaragaza, uyu mugabo wapfuye azwi ku mazina ya Obonyo Charles akaba akomoka mu gace ko mu burengerazuba bwa Kenya kitwa Siaya.
Ibinyamakuru bitandukanye muri iki gihugu cya Kenya byatangaje ko Obonyo yari umutangabuhamya mu rubanza rw’ubutaka bufite ubuso bunini, ariko ntihamenyekanye ikintu cyatumye agwa hasi igihe yatangaga ibimenyetso byerekeranye n’ubwo butaka.
Byatangajwe ko umuryango we wari witabiriye urubanza wahise wihutira kumujyana mu bitaro bya Bama, ariko bamugejejeyo atagihumeka.
Byatunguranye cyane mu rukiko ubwo yituraga hasi bikagaragara ko yapfuye, ibintu byaje no gukoma mu nkokora imigendekere y’urubanza yari yitabajwemo nk’umutangabuhamya.
Umuryango wa Obonyo wirinze kugira icyo utangaza ku rupfu rwe, ni mu gihe hari abifuzaga kumenya niba Obonyo yaba yishwe wenda n’uburwayi yari afite budakira.
Polisi ikaba yarahise itangiza iperereza ku cyaba cyatumye uyu mugabo apfa mu buryo budasobanutse ubwo yatangaga ubuhamya.
Urupfu rwa Obonyo rwabereye mu rukiko rwa Siaya nyuma y’uko hari n’undi mu polisi warashe umucamanza, nawe bakamurasa agahita apfira mu rukiko rwa Makadara i Nairobi.





